CEDEAO igiye kohereza intumwa zo gusubiza Keita ku butegetsi muri Mali

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 21 Kanama 2020 saa 11:57
Yasuwe :
0 0

Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’ibihugu byo mu burengerazuba bwa Afurika (CEDEAO), bafashe umwanzuro wo kohereza intumwa muri Mali zigamije gusubizaho ubutegetsi bwubahirije itegeko Nshinga, nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi ryakozwe n’igisirikare.

Babitangarije mu nama bakoze kuri uyu wa Kane igamije gushakira igisubizo ibibazo bimaze iminsi muri Mali. Ubwo inama yari irangiye, Perezida wa Niger Mahamadou Issoufou yavuze ko Mali iri mu bihe bigoye kandi bidasanzwe.

Perezida Issoufou uyoboye CEDEAO yavuze ko we na bagenzi be basabye ko Perezida Ibrahim Boubacar Keita wahiritswe ku butegetsi abusubizwaho, ari nacyo intumwa bazohereza i Bamako zizaba zigiye gusaba.

Izo ntumwa zizaba ziyobowe na Goodluck Jonathan wahoze ayoboye Nigeria, nk’uko RFI yabitangaje.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru nibwo abasirikare bigumuye, bafata Perezida na Minisitiri w’Intebe hamwe n’abandi bayobozi barabafunga, bahatira Perezida kwegura no gusesa Guverinoma n’Inteko Ishinga Amategeko.

Perezida Issoufou yavuze ko nibadatabara Mali ngo abasirikare bafashe ubutegetsi babwamburwe, icyo gihugu kirasubira mu maboko y’udutsiko tw’iterabwoba nk’uko byagenze ubwo ubutegetsi bwahirikwaga mu 2012.

Ibrahim Boubacar Keita yegujwe nyuma y’amezi y’imyigaragambyo yamusabaga kuva ku butegetsi, CEDEAO ikaza nk’umuhuza ariko bikananirana.

CEDEAO yari yasabye ko hajyaho Guverinoma y’ubumwe irimo n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ariko abatavuga rumwe na Leta barabyanze.

CEDEAO igizwe n’ibihugu 15 birimo na Mali yamaze guhagarikwa muri uwo muryango, ndetse imipaka yayo irafunzwe. Uwo muryango watangaje ko urafatira ibihano abagize uruhare mu ihirikwa ry’ubutegetsi muri Mali.

Indi miryango mpuzamahanga nka Loni, Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, akanama k’umutekano muri Loni, n’igihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bamaganye ihirikwa rya Keita, basaba ko abayobozi bafunzwe barekurwa.

U Bufaransa buzwiho kuba inshuti y’akadasohoka ya Mali nabwo bwamaganye iryo hirikwa.

Abahiritse ubutegetsi n’abatavuga rumwe na Leta bari bamaze iminsi bigaragambya, bavuze ko batazemera ibyo kugarura Keita ku butegetsi.

CEDEAO yasabye abahiritse ubutegetsi muri Mali kubusubiza Perezida Keita

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .