Yabigarutseho mu mbwirwaruhame y’isaha yanyuze kuri televiziyo y’igihugu.
Mu ntambara yo kurwanya iterabwoba, Traoré yatanze icyizere cy’impinduka hamwe no gushyiraho abakorerabushake ngo barwanire igihugu cyabo aho abazashyirwa mu myanya bazaba bagera ku bihumbi 90.
Traoré yahakanye iby’uko muri iki gihugu hari abacanshuro bo mu mutwe w’abarwanyi b’Abarusiya, witwa Vagner.
Ikindi yagarutseho ni uko amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare Burkina Faso yari ifitanye n’u Bufaransa agifite agaciro.
Yavuze ko kugeza ubu ubutwererane mu bya dipolomasi utigeze uhagarara ahubwo ari uko hari ibitarumvikanweho birimo kuba ingabo z’abafaransa zaranze guha abakorerabushake ibikoresho byo kurwanira igihugu cyabo.
Ku bijyanye n’uruhare rwa Burkina Faso mu muryango wa G5 Sahel, capitaine Ibrahim Traoré, yijeje ko azafata icyeemzo nyuma gusesengura ibyo uyu muryango wagezeho kuva washingwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!