00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Canal+ mu nzira zo kwegukana MultiChoice ifite SuperSport?

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 14 September 2022 saa 11:40
Yasuwe :

Canal+, Sosiyete ya Vivendi yo mu Bufaransa, iri mu biganiro byo kongera imigabane yayo mu Kigo cy’Itangazamakuru cyo muri Afurika y’Epfo, MultiChoice Group.

MultiChoice Group ni yo itanga dekoderi za DStv zibonekaho sheni ya SuperSport ndetse ifite n’izindi za GOtv.

Vivendi ni imwe muri sosiyete zikomeye zashoye imari mu itangazamakuru binyuze muri Canal+. Magingo aya, bibarwa ko Vivendi ifite umutungo ungana na miliyari 9,7$.

Canal+ irateganya kongera imigabane yayo muri MultiChoice ikava kuri 15,37% yari ifite umwaka ushize ikagera kuri 26,26%.

Canal+ yaguze imigabane ingana na 6,5% muri MultiChoice mu Ukwakira 2020 ndetse uko kwezi kwagiye kurangira imigabane yayo yayikubye kabiri igeze kuri 12%.

Uko iminsi ishira, ntabwo birasobanuka neza icyo Vivendi yaba iteganya muri MultiChoice. Canal+ muri Nyakanga uyu mwaka yazamuye imigabane yayo muri MultiChoice mu gihe kandi bishoboka ko yakongera kwiyongeza n’indi.

Canal+ ikomeje kongera imigabane yayo muri MultiChoice Group

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .