Ikinyamakuru New Vision cyatangaje ko umwe mu bayobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda yakibwiye ko Ambasaderi Acheng azava muri Canada tariki ya 21 Kanama 2024.
Yagize ati “Azoherezwa tariki ya 21 Kanama 2024 kubera imyitwarire idahwitse yagiriye muri Canada.”
Ntabwo iyi myitwarire idahwitse Ambasaderi Acheng ashinjwa yasobanuwe gusa iki kibazo kiri guhuzwa n’ubutumwa bunenga Umunyapolitiki Robert Kyagulanyi alias Bobi Wine aherutse gushyira ku rubuga X.
Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda yatangaje ko Ambasaderi Acheng ari gukorera muri Canada politiki y’urugomo nyuma y’aho uyu mudipolomate agaragaye yibasira abayoboke b’ishyaka NUP (National Unity Platform) bigaragambirizaga i Toronto.
Mu gihe Bobi Wine avuga ko abashinzwe umutekano muri Uganda bashimuta abayoboke ba NUP, Ambasaderi Acheng yumvikanye abwira aba bantu ko hari ubwo bishimuta, bakaniyica, bakabeshyera Perezida Yoweri Museveni.
Ambasaderi Acheng yagize ati “Ikibazo cyanyu ni uko mwishimuta. Nimureke kwishimuta no kwiyica, muvuga ko ari Museveni ubibakorera.”
Uyu mudipolomate kandi yabwiye abayoboke ba NUP bari bateraniye muri Toronto ko agiye kubahamagarira abapolisi, bakabakura muri iyi myigaragambyo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!