Iki kigo cyacuruje iyi peteroli kuri Neptune Oil, ikigo gikwirakwiza peteroli mu bihugu byinshi byo muri Afurika yo hagati ndetse no muri Afurika y’Uburengerazuba.
Iki kigo cyaguze toni ibihumbi 60 za peteroli itunganyije, igomba koherezwa muri Cameroun, igihugu gikura peteroli hanze ikagerayo ihenze kurushaho bitewe n’ikiguzi cy’urugendo rurerure.
Ikigo cya ’Dangote Petroleum Refinery and Petrochemicals’ kirateganya gucuruza utugunguru ibihumbi 650 twa peteroli ku munsi, ibizatuma gishobora kugaruza ishoramari ry’arenga miliyari 20$ zakoreshejwe mu kucyubaka.
Neptune Oil yavuze ko yifuza kuganira n’iki kigo kugira ngo harebwe uburyo impande zombi zashyiraho imikoranire y’igihe kirekire, ibyara inyungu kuri buri wese kuko ’Dangote Petroleum Refinery and Petrochemicals’ izabona isoko rihoraho, mu gihe ibindi bihugu bizagura peteroli ihendutse.
Iki kigo giteganya kujya cyohereza hejuru ya 56% bya peteroli cyatunganyije mu mahanga, gusa uyu mugambi ushobora kuzatwara igihe kirekire kugira ngo ushyirwe mu bikorwa. Kugeza ubu kiri gucuruza peteroli muri Nigeria, uretse ibindi bihugu birimo na Ghana byagaragaje ubushake bwo gutangira gukurayo peteroli.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!