Cameroun: Abarwanyi bitwaje intwaro bateye ikigo cy’amashuri bica abana umunani

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 25 Ukwakira 2020 saa 03:57
Yasuwe :
0 0

Abarwanyi bitwaje imbunda n’imipanga bateye Ishuri rya Mother Francisca International Bilingual Academy riherereye mu Mujyi wa Kumba muri Cameroun, bica abana umunani mu gihe abasaga icumi bakomeretse.

Aba barwanyi binjiye muri iki kigo bari kuri moto ndetse bambaye n’imyenda ya gisivili, basanga abana aho bari bari kwigira batangira kubagirira nabi.

Iki gitero cyabaye ku wa Gatandatu, cyagabwe ku bana bari y’imyaka 14 na 15.

Al Jazeera yanditse ko nta wigeze yigamba igitero ariko Umuryango w’Abibumbye watangaje ko ari kimwe mu bibi byabayeho kuva amashuri yongeye gufungurwa.

Ntibyatangajwe niba iki gitero gifitanye isano n’imyivumbagatanyo imaze iminsi hagati y’ingabo za leta n’imitwe yitwaje intwaro y’abavuga ururimi rw’Icyongereza bavuga ko bashaka igihugu cyabo.

Izi mvururu zatangiye mu 2016 aho abavuga Icyongereza bavugaga ko bakandamizwa kuko ari bacye, nyuma baza gutangiza imyivumbagatanyo yasabaga ko Ambazonia yaba leta yigenga.

Iki gitero cyabaye nyuma yaho amashuri akoresha ururimi rw’Icyongereza afungurwa nyuma y’imyaka myinshi afunze bitewe n’imyigaragambyo y’abakoresha Icyongereza.

Abanyeshuri benshi bakomeretse ubwo basimbukaga mu madirishya bageragezaga guhunga babonye abagizi ba nabi babiroshyemo bagatangira kubagirira nabi.

Ubwo ababyeyi bamenyaga iyi nkuru y’incamugongo birukiye ku ishuri kureba ko abana babo bakiri bazima.

Isabel Dione uri mu babyeyi barerera muri Mother Francisca International Bilingual Academy yabwiye Reuters ko yasanze umwana we yarashwe akabura uwamutabara.

Ati “Yari yarashwe ari kurira ati ‘mama mfasha’ namubwiye nti Imana yawe yonyine niyo iri bugufashe.”

Yakomeje avuga ko uyu mwana we w’umukobwa bihutiye kumugeza mu bitaro, abaganga bakaba bari kumuvura igikomere cy’isasu.

Iki gikorwa cyashenguye imitima y’abantu batandukanye muri Cameroun, harimo n’Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu, Matthias Z Naab, wavuze ko yashenguwe n’urupfu rw’abana b’inzirakarengane.

Ati “Nababajwe cyane n’iyicwa ry’abana b’abanyeshuri b’inzirakarengane, bari bagiye ku ishuri gushaka ubumenyi.”

Naab yakomeje avuga ko abana bafite uburenganzira bwo kwiga ndetse nta hohoterwa iryo ariryo ryose rikwiye gukorerwa mu mashuri. Yasabye ko hakorwa iperereza abagizi ba nabi babigizemo uruhare bagashyikirizwa inkiko.

Kugeza ubu ntiharamenyekanya icyatumye iri shuri rigabwaho igitero gusa izi mvururu zimaze kugwamo abantu ibihumbi n’ibihumbi aho abashaka kugira agace kabo bigengaho baba bahanganye n’inzego z’umutekano.

Muri izi mvururu hamaze kugwamo abantu 3000 mu gihe ababarirwa mu bihumbi bavuye mu byabo.

Abarwanyi bitwaje intwaro bateye ikigo cy’amashuri muri Cameroun bica abana umunani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .