Mu kiganiro Ambasaderi António Gaspar aherutse kugirana n’itangazamakuru, yavuze ko hamaze guterwa intambwe ishimishije mu kugarura umutekano muri Cabo Delgado yari imaze igihe yarigaruriwe n’umutwe w’iterabwoba ufitanye isano na Al-Shabaab.
Yavuze ko kuva Ingabo z’u Rwanda hamwe n’iza SADC kuva zagera muri aka gace, “gatekanye ku buryo ishoramari ryo gucukura gaz ryari ryarahatangijwe risubukurwa mu mezi make ari imbere”.
Ati “Ntibivuze ko ikibazo cyakemutse burundu. Ntidushobora kugabanya umubare w’abasirikare, ariko ibintu byinshi bimaze kujya mu buryo kandi akazi kakozwe n’izi ngabo zifatanyije na Leta ya Mozambique katangiye gutanga umusaruro.”
Yakomeje avuga ko icyemezo ntakuka cy’umunsi wo gusubukura imirimo yo gucukura iyi gaz kizafatwa na Total. Ati “Ni bariya bashoramari (Total) bazafata umwanzuro”.
Kuva mu 2017 Intara ya Cabo Delgado yibasiwe n’ibyihebe, bibohoza uduce dutandukanye turimo na Afungi aho Total yari ifite umushinga uzwi nka Liquid Natural Gas (LNG). Ni wo mushinga nk’uwo ufite agaciro kanini muri Afurika kuko ubarirwa miliyari 20 z’Amadolari.
Kuva Ingabo z’u Rwanda zagera muri Mozambique amahoro yatangiye kugaruka, ndetse n’abaturage basubira mu byabo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!