Ubuyobozi bw’intara ya Cabo Delgado mu cyumweru gishize bwavuze ko inzego z’umutekano za Leta zigaruriye Mucojo, ariko ko hakiri kare ko abaturage bahunze aka gace basubira mu ngo zabo.
Aba bafatiwe mu nzu zabo ziherereye mu mudugudu wa Machova iri mu bilometero bibiri uvuye mu mujyi wa Macomia, bazira kutubahiriza ibwiriza ry’ubuyobozi ribabuza kuhasubira.
Ubuyobozi bwagaragaje ko kutubahiriza iri bwiriza byatumye bikekwa ko bashobora kuba bakorana n’ibi byihebe byamaze hafi imyaka ine bigenzura Mucojo.
Icyakoze, abaturage bahunze Mucojo bo basobanura ko bitewe n’inzira iri aho bahungiye, abashize ubwoba basubirayo, bakaroba amafi, bakabona gusubira mu nkambi.
Hari uwagize ati “Abanyamwete bajyayo. Bavuga ko nta muntu uriyo, bakajyayo kubera ko baba bashonje. Nk’uko mubizi, abahunze bataye ibyabo. Bariyemeza, bakajya muri Mucojo, bakaroba vuba, bakagaruka.”
Umutekano w’intara ya Cabo Delgado wahungabanye kuva mu 2017. Umutuzo wagarutse mu 2021 ubwo ingabo z’u Rwanda n’iz’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) zatangiraga kwifatanya n’iza Mozambique kurwanya ibyihebe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!