Umwe mu bakorana bya hafi na Minisitiri Mutamba yasobanuye ko byemejwe ko na we yarozwe kuri uyu wa 7 Nzeri 2024 nyuma y’aho hasohotse ibyavuye mu isuzuma ry’abaganga.
Yagize ati “Ibyavuye mu isuzuma byaje kuri uyu wa Gatandatu. Byagaragaye ko uburozi bwamufashe, kandi ateganya gufata ingamba zikomeye mu kwiyitaho.”
Bivugwa ko Minisitiri Mutamba yahawe abaganga bo kumwitaho, kandi ko nibiba ngombwa azajyanwa kuvurirwa mu mahanga.
Tariki ya 4 Nzeri, umuyobozi w’ibiro bya Minisitiri w’Ubutabera yatangaje ko byamishwemo uburozi bw’ifu y’umweru ahantu hatandukanye nko ku meza, ku ntebe, kuri clavier ya mudasobwa, ku mashini itanga umuyaga, munsi ya ‘tapi’ no mu mpapuro.
Ikindi cyagaragaye muri ibi biro nk’uko uyu muyobozi yabisobanuye, harimo amazi yamenwe mu mashini ikonjesha ibiribwa n’ibinyobwa bikekwa ko ari uburozi, ndetse ngo no mu misarane hamishwe imyuka ikarishye.
Uyu muyobozi yasobanuye ko abantu benshi babikoreramo basuzumwe n’abaganga, bigaragara ko barozwe. Kugeza uwo munsi bari bakivurwa.
Hari gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane abari inyuma y’iki gikorwa cyo kuroga abakorera mu biro bya Minisitiri Mutamba.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!