Byagenze bite ngo Ilunga Ilunkamba agirwe Minisitiri w’Intebe wa RDC?

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 28 Gicurasi 2019 saa 09:36
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’amezi ane y’ibiganiro hagati y’Impuzamashyaka Cash ya Perezida Félix Tshisekedi na FCC ya Joseph Kabila wahoze ari Perezida, tariki 20 Gicurasi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yarashyize ibona Minisitiri w’Intebe mushya, Sylvestre Ilunga Ilunkamba.

Nta watekerezaga ko umusaza w’imyaka 72 nka Ilunkamba ari we watoranywa kuba Minisitiri w’Intebe byongeye ko atari azwi cyane mu ruhando rwa politiki ya vuba ya RDC.

Icyakora Ilunkamba afite ibigwi byinshi n’ubunararibonye mu micungire y’ibigo bya Leta. Ni inzobere kuko yabaye umwarimu w’ubukungu muri Kaminuza ya Kinshasa guhera mu 1979, aba Minisitiri w’Imari mu 1991 ku bwa Perezida Mobutu Sese Seko.

Guhera mu 2014 kandi Ilunkamba yayoboye ikigo gishinzwe inzira za gari ya moshi (SNCC).

Byagenze bite ngo Ilunkamba abe Minisitiri?

Tshisekedi ni we watorewe kuba Perezida ariko nta bubasha afite bwo gutoranya Minisitiri w’Intebe ku giti cye atagishijije inama ihuriro rya Kabila rifite ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko.

Jeune Afrique dukesha iyi nkuru yanditse ko iyo biba ku bushake bwa Kabila wenyine, Ilunkamba atari kuba Minisitiri w’Intebe, iyo biba ku bushake bwa Kabila kandi nabwo ntiyari kuza mu ba mbere bavamo umuyobozi wa Guverinoma nshya izafasha Tshisekedi kugera ku mihigo yemereye abaturage.

Tariki 13 Gicurasi ngo nibwo Kabila na Tshisekedi bageze ku mwanzuro wa nyuma wo kumvikana k’uzaba Minisitiri w’Intebe, bombi bemeranya Sylvestre Ilunga Ilunkamba.

Amazina ya mbere Kabila yazaniye Tshisekedi ngo havemo Minisitiri w’Intebe undi yarayanze. Muri abo harimo Albert Yuma wahoze ayoboye ikigo gishinzwe amabuye y’agaciro (Gécamines), Minisitiri w’Imari Henri Yav na Jean Mbuyu wahoze ari umujyanama wa Kabila.

Abo bose Tshisekedi yabanze kuko bakoranye bya hafi na Kabila kandi bakaba bafite amazina akomeye muri Politiki ya RDC.

Amaze kubona amazina atanga atemerwa, Kabila yigiriye inama yo kujya gushaka umuntu uturuka mu bwoko bwe, ni ukuvuga abaluba bo muri Katanga. Yitabaje abasaza b’inzobere bo muri ubwo bwoko.

Mu bamugiriye inama yo guhitamo Ilunkamba harimo uwahoze ari Umujyanama wa Kabila ubu wabaye umucamanza mu rukiko rurinda Itegeko Nshinga, Norbert Nkulu na Jean Nyembo Shabani wahoze ari Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu ku bwa Mobutu Sese Seko, abo bombi barubashywe mu bwoko bw’abaluba.

Ikigo gikora ubushakashatsi kuri RDC, Group d’Etude sur le Congo (GEC) kivuga ko nyuma yo kuva ku butegetsi kwa Kabila, abo mu bwoko bw’abaluba batangiye kwivumbura berekana ko bashaka undi muntu ukomeye mu butegetsi bushya bwa Tshisekedi ngo izina ryabo rikomeze kugira agaciro, byongeye ko impuzamashyaka y’umuhungu wabo Kabila yari yatsindiye imyanya myinshi mu Nteko, bikabaha ububasha bwo kugena Minisitiri w’Intebe.

Bivugwa ko Kabila yabemereye ko azagerageza Guverinoma ya Tshisekedi ikayoborwa n’ukomoka muri ubwo bwoko.

GEC kandi itangaza ko Kabila atashakaga umuntu atazabasha gukoreramo, ngo imigambi n’ibyifuzo bye bikomeze kuyobora Congo.

Kuba Ilunkamba adasanzwe akomeye muri Politiki byongeye akaba ava mu bwoko bw’abaluba, bizorohera Kabila kumunyuzamo ibyo ashaka.

Nubwo Ilunkamba ari umuyoboke w’ishyaka PPRD rya Kabila, ntabwo yigeze agaragara mu buyobozi n’imikorere by’iryo shyaka ndetse ntabwo asobanukiwe neza iby’andi mashyaka ari mu mpuzamashyaka FCC ari nabyo bizatuma buri gihe yitabaza Kabila ubisobanukiwe.

GEC ivuga ko kandi ikindi kizatuma Ilunkamba ahora yigengesereye ari uko abizi neza ko nanyuranya n’ibyifuzo bya Kabila n’ishyaka rye, Inteko Ishinga Amategeko yiganjemo abadepite ba FCC bafite ububasha bwo kumukuraho icyizere.

Uzaba umwanya utoroshye na none ariko kuko agomba no kubihuza n’ibyifuzo bya Perezida Tshisekedi kuko naramuka anyuranyije nabyo, Perezida afite ububasha bwo guhindura Guverinoma.

Ikindi kibazo Jeune Afrique isanga Ilunkamba azahura nacyo ni uko nta burenganzira busesuye bwo kwihitiramo Guverinoma kuko nayo igomba kubanza kwigwaho n’impande zombi, urwa Tshisekedi na Kabila. Ibyo bishobora gutuma Guverinoma izajyaho izaba igizwe n’abantu atazi neza.

Minisitiri w'Intebe mushya, Ilunga Ilunkamba (ibumoso) asuhuza Perezida Tshisekedi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza