00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere mu myaka 25, Amerika yohereje ambasaderi muri Sudani

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 2 September 2022 saa 02:30
Yasuwe :

Bwa mbere mu myaka 25 ishize, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yohereje ambasaderi wo kuyihagararira muri Sudani, nyuma y’ibiganiro bigamije kuzahura umubano.

Ambasaderi John Godfrey yageze muri Sudan ku wa Gatatu, nk’uko Africa News yabitangaje.

Itangazo rya Ambasade ya Amerika muri Sudani, ryavuze ko uwo mudipolomate mushya afite inshingano zo guteza imbere umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafunze ambasade yayo muri Sudani mu 1996, nyuma yo gushinja icyo gihugu gucumbikira Osama Bin Laden wayoboraga Al Qaeda, umutwe w’iterabwoba.

Nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Omar al Bashir mu 2019, Amerika yatangiye kujya mu biganiro n’ubutegetsi bushya.

Amerika yari isanzwe ifite ambasade muri Sudani ariko iyoborwa na chargés d’affaires. Muri Gicurasi 2020 Sudani na yo yafunguye ambasade yayo i New York, hashize iminsi mike Amerika ivana Sudani ku rutonde rw’ibihugu bitera inkunga iterabwoba.

John Godfrey niwe ambasaderi mushya wa Amerika muri Sudani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .