00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imigabo n’imigambi bya Veronica Mueni, umugore wa mbere wahawe kuyobora EAC

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 9 June 2024 saa 09:25
Yasuwe :

Umunya-Kenya, Veronica Mueni Nduva yarahiriye kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC), aba umugore wa mbere uhawe izo nshingano kuva uyu muryango wabaho.

Nduva wari asanzwe ari Umunyamabanga Mukuru mu ishami rya Minisiteri y’Umurimo rishinzwe imikorere n’umusaruro w’abakozi muri Kenya yarahiye ku wa ku wa 07 Kamena 2024 i Juba muri Sudani y’Epfo.

Hari mu nama idasanzwe y’uyu muryango yabereye ku ikoranabuhanga, iyoborwa na Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir nk’Umuyobozi Mukuru wa EAC.

Asimbuye kuri uyu mwanya mugenzi we na we wo muri Kenya, Dr Peter Mathuki, woherewe kuba Ambasaderi wa Kenya mu Burusiya.

Nduva yavuze ko mu byo ashyize imbere bije byuzuzanya n’imishinga itandukanye yari isanzwe ishyirwa mu bikorwa n’uyu muryango.

Birimo ubufatanye mu by’ubukungu ariko bwibanda ku dushya, kwihangira imirimo no gushakira abaturage b’ibihugu binyamuryango akazi uko bishoboka.

Ati “Ariko kugira ngo ibyo bigerweho bizagirwamo uruhare no kwimakaza amahoro n’umutekano muri EAC kuko ari byo musingi tuzubakiraho ibiramba.”

Yerekanye ko kandi atazarenze ingohe imishinga ishyigikira abagore n’urubyiruko cyane ko ari bo nkingi mwamba bakaba na benshi uyu muryango ufite.

Kuri Nduva kandi yavuze ko arambirije ku ngingo yo guteza imbere ibikorwaremezo bibungabunga ibidukikije mu Karere, icyakora agaragaza ko uru rwego rukeneye ibisubizo bishingiye ku dushya n’ingengo y’imari ihamye binyuze mu gufatanya n’aBikorera.

Ibyo byose n’ibindi yerekanye ko bizashingira ku kubaha umuco wa buri gihugu kinyamuryango, gukorera mu mucyo, kubazwa inshingano no kwimakaza ubuyobozi budaheza.

Nduva ni umwe mu bize muri Kaminuza ya Nairobi mu bijyanye na politiki n’itumanaho, ni inzobere mu bijyanye n’ubuyobozi ufite ubunararibonye bw’imyaka 24 yakuye mu mirimo itandukanye yakoze haba muri Kenya, EAC, Amerika n’ahandi.

Aje kuyobora umuryango ubarizwamo abaturage babarirwa muri miliyoni 302 bo mu Rwanda, u Burundi, Uganda, RDC, Sudani y’Epfo, Tanzanie, Kenya na Somalia.

Umunya-Kenya, Veronica Mueni Nduva yarahiriye kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC)
Veronica Mueni Nduva yavuze ko imishinga yose ya EAC igomba gushingira ku mahoro n'umutekano mu Karere
Aha Nduva (ibumoso) wagizwe Umunyamabanga Mukuru wa EAC yari kumwe n'Umuyobozi Mukuru wayo akaba na Perezida wa Sudan y'Epfo, Salva Kiir

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .