Ni uruzinduko Perezida azagiria muri Angola kuva ku itariki ya 2-4 Ukuboza 2024. Rwari rumaze igihe rutegerejwe kuko mbere rwari rutegenyijwe hagati mu Ukwakira 2024, ariko biza guhagarikwa bitewe n’ibiza byibasiye Leta ya Florida.
Ni uruzinduko bamwe bafashe nk’ikitiriro cyo kuvuga ngo Perezida Joe Biden adasoza manda ye adakandagiye muri Afurika bitewe n’uko rugiye kuba mu minsi ya nyuma by’ubutegetsi bwe.
Amakuru avuga ko Perezida Biden azanyura muri Cape Verde mu gitondo cyo kuwa mbere ahave yerekeza i Luanda muri Angola, aho azagirana ibiganiro na mugenzi we João Lourenço.
Muri urwo ruzinduko kandi Perezida Biden azanasura inzu ndangamurage y’ubucakara ndetse azasura n’icyambu cya Lobito gikora ku Nyanjya ya Atlantique.
Byitezwe ko Biden azavuga ku ngingo zirebana n’ubuzima ku rwego rw’Isi, ubucuruzi bushingiye ku buhinzi, ubufatanye mu by’umutekano n’izindi.
Ingingo ifatwa nk’ihatse izindi inafatwa nk’impamvu nyamakuru y’urwo ruzinduko ni ugusura umushinga munini wo kubaka umuhanda wa gariyamoshi Amerika itera inkunga muri Angola.
Uwo muhanda uzaba unyura mu bihugu bitatu birimo Angola, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo na Zambia.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!