Buyoya wayoboye u Burundi yashyinguwe muri Mali, nta muyobozi wo mu Burundi wahagaragaye

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 30 Ukuboza 2020 saa 10:48
Yasuwe :
0 0

Pierre Buyoya wahoze ayobora u Burundi yashyinguwe kuri uyu wa Kabiri i Bamako mu murwa mukuru wa Mali.

Buyoya waguye mu Bufaransa tariki 17 Ukuboza azize Coronavirus, yashyinguwe n’abantu bake biganjemo abo mu muryango we, abadipolomate bake.

Yashyinguwe i Bamako, agace yari amazemo imyaka umunani nk’intumwa idasanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu gace ka Sahel.

AFP yatangaje ko misa yo gusezera kuri Buyoya yabereye muri cathédrale du Sacré-Cœur-de-Jésus de Bamako, iyoborwa na arkiyepiskopi Jean Zerbo.

Abantu bagera ku ijana nibo bitabiriye uwo muhango barimo umupfakazi wa Buyoya, abana be batatu, abahagarariye Guverinoma ya Mali, intumwa za AU n’iz’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Hari umwe mu nshuti z’umuryango wavuze ko hari abantu baturutse mu Burundi b’inshuti z’umuryango, ariko nta muyobozi muri Leta y’u Burundi wahageze.

AFP yatangaje ko hari umwe mu bayobozi muri Guverinoma y’u Burundi wamenyesheje umuryango wa Buyoya ko afite uburenganzira bwo gushyingurwa i Burundi nk’umuturage w’u Burundi, icyakora ngo ntiyashoboraga guhabwa icyubahiro gihabwa uwayoboye igihugu kuko apfuye yarakatiwe igifungo cya burundu.

Buyoya yashyinguwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri mu irimbi rya Kiliziya Gatolika i Bamako.

Urupfu rwa Buyoya rwaciyemo ibice Abarundi yayoboye kuva 1987 kugeza mu 1993 ndetse no guhera mu 1996 kugeza mu 2003.

Yapfuye hashize iminsi akatiwe n’urukiko rw’i Bujumbura, rwamuhamije uruhare mu rupfu rwa Perezida Melchior Ndadaye, Perezida wa mbere watowe mu Burundi. Yari aherutse kwegura ku mwanya w’Intumwa Nkuru y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu bibazo bya Mali na Sahel, nyuma y’iminsi mike akatiwe gufungwa burundu.

Misa yo gusezera kuri Buyoya yabereye muri cathédrale du Sacré-Cœur-de-Jésus de Bamako
Ubwo isanduku irimo umurambo wa Buyoya yinjizwaga muri Cathédrale du Sacré-Cœur-de-Jésus de Bamako
Umuryango wa Buyoya n'inshuti bari bitabiriye umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma
Buyoya yashyinguwe mu irimbi rya Kiliziya Gatolika i Bamako

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .