Aba bana bavukiye mu bitaro bya Gisirikari bya Kamenge mu Murwa Mukuru Bujumbura.
Se w’aba bana, Hasssan Ndayishimiye yabwiye Ijwi rya Amerika ko na nyina ubabyara bameze neza ariko asaba Leta kumugoboka kugira ngo abo bana azashobore kubatunga cyane ko uyu muryango wari usanganywe abandi bana batatu.
Ati “mu byukuri twabyakiriye neza kandi dufite umunezero, turashimira Imana abantu bo kubitaro baradufashije kandi bakurikiranye umubyeyi neza.”
“Njye nta bushobozi mfite ahubwo nagira ngo nsabe abantu bazamfashe mbone aho kuba n’abo bana no kubona uko abo bana bazabaho kuko njye ntishoboye.”
Uyu mugabo yavuze ko mbere y’uko umugore we abyara abaganga bari barabateguje ko bazibaruka abana batandatu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!