00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Visi Perezida wa Sena yasimbujwe nyuma yo gutumbagiza ibiciro by’isukari

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 14 Nzeri 2021 saa 04:03
Yasuwe :
0 0

Spès Caritas Njebarikanuye wari Visi Perezida wa Mbere wa Sena yasimbujwe kuri uwo mwanya nyuma y’iminsi sosiyete ye ifashwe igurisha isukari ku giciro cyo hejuru.

Spès-Caritas Njebarikanuye yasimbuwe na Denise Ndadaye wo mu ntara ya Mwaro iherereye mu Burundi rwagati.

Sosiyete ya Njebarikanuye yari iherutse gufatwa yarazamuye ibiciro by’isukari, byanatumye icibwa miliyoni ebyiri z’amarundi.

Denise Ndadaye watowe ni mushiki wa Melchior Ndadaye wigeze kuyobora u Burundi. Umwaka ushize nibwo yinjiye muri Sena ku itike y’ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD.

Njebarikanuye yasimbujwe ku mwanya wa Visi Perezida wa Sena

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .