Uko gusezerana kwabaye tariki 30 Nzeri uyu mwaka mu ntara ya Cibitoke mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’u Burundi.
Byatangiye gusakuza mu ntangiriro z’iki Cyumweru nyuma y’uko ifoto y’ubwo bukwe ishyizwe ku karubanda.
Icyatumye bisakuza ni uko bamwe bavugaga ko bidakwiriye kujya mu nyubako ya Leta wambaye kimono.
Ushinzwe ibikorwa bya Politiki n’imibereho myiza mu biro bya Perezida w’u Burundi, Jean-Claude Ndenzako Karerwa yavuze ko ubwo bukwe butari bukwiriye kuba uwo mugabo yambaye kimono.
Yavuze ko bihabanye n’umuco n’imyambarire isanzwe izwi ku Barundi.
Patrick Icoyitungiye wasezeranyije abo bageni yahise atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano.
Hari amakuru RFI yatangaje avuga ko itabwa muri yombi ry’uwo mugabo ari itegeko ryaturutse i bukuru.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!