Minisiteri y’Ubutabera mu Burundi ibinyujije kuri Twitter, yemeje ko Irangabiye yakatiwe igifungo cy’imyaka icumi nyuma yo guhamywa icyaha cyo kubangamira ituze ry’igihugu.
RFI yatangaje ko Irangabiye ari umwe mu bahungiye mu Rwanda nyuma y’imvururu zabaye mu Burundi mu 2015.
Irangabiye ngo yatashye mu gihugu cye nyuma yo kumva amakuru ko bamwe mu batavuga rumwe na Leta batakanganye, bemerewe kugaruka mu gihugu.
Floriane Irangabiye ngo na we yatekerezaga ko ntacyo Leta izamutwara dore ko benshi mu rungano rwe bari bakomeje gusubira mu gihugu cyabo.
Ni umwe mu banyamakuru bakoreraga radiyo yo kuri Internet itaravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Bujumbura.
Bivugwa ko yafashwe tariki 30 Kanama 2022, afatwa n’inzego z’ubutasi z’u Burundi. Yamaze iminsi umunani bitazwi aho aherereye mbere yo kugezwa mu butabera.
Minisiteri y’Ubutabera mu Burundi yatangaje ko Irangabiye nta karita y’itangazamakuru afite nubwo we avuga ko ari umunyamakuru.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!