Ni igisubizo yatanze ubwo umudepite yari amaze kugeza kuri Minisitiri w’Ubucuruzi, Marie Chantal Nijimbere, impungenge afite ku bwiyongere bw’amasashi mu Mujyi wa Bujumbura.
Umudepite Hatungimana Athanase yagize ati “Urimo gutembere aha mu mujyi, ni bwo ubibona. Nyakubahwa Umukuru w’Igihugu cyacu ahora ashishikariza abantu kugira isuku aho tuba, gusukura umujyi, hongeye kugaragara amasashi menshi cyane. Umuntu ubajije, bakubwira ngo biza muri forode.”
Ndabirabe yabwiye Depite Hatungimana na Minisitiri Nijimbere ko kugira ngo amasashi acike mu mujyi, abayakoresha n’abayacuruza bakwiye guhigwa, bagahabwa igihano cyo kuyahekenya.
Yagize ati “Ayo masashi ahubwo ni ukuyahiga na ba nyirayo, Minisitiri w’Ubucuruzi yabyumvise. Buriya mutinya gutanga ibihano, none nk’umuntu bafatana isashi, mumubwire muti ‘yihekenye uyimire’. Afatanywe nka 50, ajye yicara nka hariya, ayahekenye, ayamire, ntibakongera kuko n’urya wayiguze, nubwo atari we wayizanye, azumva ati ‘aha birakomeye’, ati ‘namira ikizampitana?’”
Ndabirabe yasobanuye ko gufungisha abantu bafatanwa amasashi byaba ari umutwaro kuri Leta kuko yaba isabwa kubagaburira mu gihe bari muri gereza, bityo ngo kuyabahekenyesha ni byo byatanga umusaruro mwiza.
Ati “Yimuhe, ayihekenye ayimire, kandi nka batatu cyangwa bane, batanu nibazimira, hanyuma bakaba constipée, bazabwira abandi bati ‘birakomeye’. Mukomeje kubabwira gusa, uzavuga uruhe, natwe amasashi azaba ari kugenda.”
Uyu muyobozi yavuze ko abacuruzi b’amasashi na bo bakwiye igihano cyo guhekenyeshwa ayo bafite mu maduka yose, kabone n’iyo yaba yuzuye umufuka wose.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!