Burundi: Perezida Ndayishimiye ari mu kato k’amasaha 72

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Ugushyingo 2020 saa 02:57
Yasuwe :
0 0

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yishyize mu kato k’iminsi itatu nyuma yo kuva mu ruzinduko muri Guinée Équatoriale, nk’uko amabwiriza y’inzego z’ubuzima muri icyo gihugu abiteganya ku bantu bavuye mu mahanga, mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo Ndayishimiye n’umugore we bageze i Bujumbura bavuye mu ruzinduko rw’iminsi itanu, bahita bishyira mu kato mu rwego rwo kugira ngo bapimwe icyorezo cya Coronavirus.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko aho yari mu ruzinduko yagerageje kwirinda Coronavirus, ariko ngo nta wamenya kuko yandurira mu muyaga, ndetse ngo byashoboka ko yananduriye mu ndege.

Yakomeje ati “Rero abaganga barabanza kudupima barebe ko tuje tumeze neza, hanyuma tube turetse kujya mu bandi amasaha 72 nk’uko abashinzwe ubuzima babitugiramo inama. Twebwe turumva dukomeye, ariko muganga ni we wamenya uko ubuzima bwacu bumeze.”

“Tugomba gutegereza kandi kuko hari ubwo wasanga twanduriye no mu ndege. Turategereza amasaha 72 turebe ko tuzaba tumeze neza. Ni no kwibutsa n’abandi Barundi bose, uvuye hanze amenye ko avuye ahantu hari icyorezo, kandi bibujijwe ko yakwanduza bene wabo hanomu gihugu.”

Yavuze ko abantu bakwiye kwirinda kuko iyo hari uwanduye, we n’abo bari kumwe badasubira mu mirimo, kandi icyogihe ngo inzara ibona urwaho.

Kuri iki Cyumweru kandi nibwo Guverinoma y’u Burundi yafunguye ku mugaragaro Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cyitiriwe Melchior Ndadaye, aho mu itangazo iheruka gusohora, Minisiteri y’Ubucuruzi, Ubwikorezi, Inganda n’Ubukerarugendo, yatangaje ko abinjira mu Burundi bagomba kuba bafite icyangombwa kigaragaza ko bapimwe COVID-19 bikagaragara ko batanduye, kitarengeje amasaha 72 uhereye igihe umugenzi yafatiye indege.

Ni icyemezo cyafashwe ngo nyuma yo gusanga iki gihugu cyarabashije kugenzura icyorezo hagati mu baturage, ariko ngo batitonze ubwandu buturuka hanze bwatuma ibintu buzamba.

Igihe umugenzi ageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cyitiriwe Melchior Ndadaye, agomba kongera gupimwa COVID-19 kandi akiyishyurira ikiguzi cyabyo.

Iri tangazo rikomeza riti “Ni $100 ku banyamahanga, ni $30 cyangwa se ayo bingana uyavunjishije mu mafaranga y’Amarundi ku benegihugu, abanyeshuri n’impunzi b’Abarundi bo basonewe ikiguzi cyo kwipimisha COVID-19.”

Aba bagenzi kandi bategetswe guhita bajya mu kato muri hoteli baba bahisemo mu zemejwe, kamara amasaha 72 kandi bakiyishyurira ibikenerwa byose. Umuntu basanze yanduye azajya ahita ajyanwa mu kigo avurirwamo.

Itangazo rivuga ko “Abanyamahanga bazasangwamo CoVID-19 baziyishyurira ikiguzi cyose kijyanye n’ubuvuzi bazahabwa.”

Abagenzi kandi basabwa kuzajya bagera mu Burundi bagahita bajugunya udupfukamunwa bari bambaye, ahantu hagenewe imyanda hashyizweho mu buryo bw’umwihariko.

Abagenzi bagiye gusohoka mu Burundi nabo basabwa kwerekana icyemezo cy’uko bapimwe COVID-19 mu masaha atarenga 72, icyemezo kiboneka bishyuye mafaranga 10 000 y’Amarundi. Kwipimisha iki cyorezo byo bikorerwa ubuntu ku muntu wese uri ku butaka bw’u Burundi.

Ubwo Perezida Ndayishimiye n'umugore we Angeline Ndayubaha bageraga ku kibuga cy'indege mu Burundi
Perezida Ndayishimiye yatangaje ko agiye kwishyira mu kato

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .