Burundi: Perezida Ndayishimiye yashyizeho Guverinoma yuzuyemo abasirikare n’Imbonerakure bituma hibazwa byinshi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Kamena 2020 saa 09:25
Yasuwe :
0 0

Hatangiye kwibazwa ku itandukaniro ry’ubutegetsi bwa Perezida mushya w’u Burundi General Evariste Ndayishimiye n’ubwamubanjirije, nyuma ya Guverinoma nshya yashyizeho igaragaramo benshi mu basirikare bakuru kandi ntibemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Kuri iki Cyumweru Perezida Ndayishimiye na Minisitiri w’Intebe General Alain Guillaume Bunyoni bashyizeho Guverinoma nshya y’abaminisitiri 16.

Bimwe mu bitangaje byagaragaye muri iyo Guverinoma ni uko imyanya ikomeye mu butegetsi yose yahawe abasirikare bakuru. Nko ku mwanya wa Minisitiri w’umutekano, wahawe General Gervais Ndirakobuca wamenyekanye nka Ndakugarika. Uyu yabaye ushinzwe iperereza ku butegetsi bwa Perezida Nkurunziza.

Ndirakubocu yafatiwe ibihano n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Busuwisi, kubera uruhare rwe mu ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu guhera mu 2015.

Undi musirikare uri mu butegetsi bukuru mu Burundi ni General Gabriel Nzigama wigeze kuba Minisitiri w’Umutekano, uherutse kugirwa ushinzwe ibiro bya Perezida.

Ibyo bivuze ko imyanya ine ikomeye iri mu maboko y’igisirikare, ni ukuvuga uwa Perezida, Minisitiri w’Intebe, uw’Umutekano n’ushinzwe ibiro bya Perezida.

Albert Shingiro wahoze ahagarariye u Burundi muri Loni yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga. Uyu azwi ku magambo yigeze kuvugira muri Loni ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Biteye impungenge ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi byari byitezwe ko wazahuka mu gihe uwushinzwe atemera Jenoside yakorewe Abatutsi, ingingo u Rwanda rutajya rwihanganira na mba.

Guverinoma nshya ya Ndayishimiye na Bunyoni kandi irimo bamwe mu bahoze mu mutwe w’Imbonerakure ushamikiye ku ishyaka CNDD FDD, wagiye uvugwaho kenshi kugira uruhare mu bikorwa byibasira abatavuga rumwe na Leta birimo itoteza, ubwicanyi n’ibindi.

Abaminisitiri bahoze muri uwo mutwe harimo nka Alain Tribert Mutabazi wagizwe Minisitiri w’Ingabo na Ézéchiel Nibigira wagizwe Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, umuco na Siporo.

Bwa mbere kandi muri Guverinoma y’u Burundi hinjiyemo ukomoka mu bwoko bw’abatwa, aho madamu Imelde Sabushimike yagize Minisitiri w’imibereho myiza, uburinganira n’uburenganzira bwa muntu.

Muri Guverinoma nshya y’u Burundi, abagore barimo ni batanu mu gihe amategeko y’u Burundi ateganya 30 % by’abagore muri Guverinoma.

General Bunyoni wafatiwe ibihano kubwo guhohotera abatavuga rumwe na Leta niwe wagizwe Minisitiri w'Intebe
General Ndirakobuca wagizwe Minisitiri w'umutekano, ni umwe mu bakunze kuvugwa mu mikoranire n'imitwe igamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda
General Gabriel Nzigama wigeze kuba Minisitiri w’Umutekano, aherutse kugirwa ushinzwe ibiro bya Perezida.
Albert Shingiro uzwiho guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi niwe wagizwe Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .