Burundi: Perezida Ndayishimiye yakajije ingamba zo kurwanya Coronavirus

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 1 Nyakanga 2020 saa 07:50
Yasuwe :
0 0

Perezida w’u Burundi, Gen Ndayishimiye Evariste, yashimangiye ko icyorezo cya Coronavirus ari umwanzi ukomeye w’igihugu cye, ko kigiye kurwanywa mu buryo bukomeye; imvugo itandukanye n’iyaranze ubutegetsi bwabanje aho bwasaga n’aho butitaye kuri iki cyorezo.

Mu Burundi bivugwa ko icyorezo cya Coronavirus cyibasiye benshi ariko nta muntu n’umwe ukivugaho, ndetse nta n’ingamba zifatwa mu buryo bukomeye hagamijwe kucyirinda nk’uko bimeze mu bindi bihugu.

Mu ijambo yagejeje ku bagize Guverinoma ubwo barahiriraga inshingano zabo, Perezida Gen Ndayishimiye, yavuze ko kurwanya Coronavirus ari urugamba rureba umuturage wese.

Yasabye abaturage bose kwitwararika, bagakurikiza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima ndetse agena ko mu korohereza abadafite amikoro, serivisi z’isuku zigomba kubegerezwa aho yategetse ko igiciro cy’isabune kigomba kugabanywa ku kigero cya 50%, naho ikindi gice kikishyurwa na leta.

Ati “Umuntu uzafatwa acuruza isabune mu buryo bwa magendu, azafatwa nk’ushaka gukwirakwiza Coronavirus kandi azahanwa.”

Mu zindi ngamba zashyizweho ni uko mu mijyi yose y’igihugu, igiciro cy’amazi kizagabanywa kugeza igihe Coronavirus izaba itakiri ikibazo ndetse ko umuntu wese uzagaragaza ibimenyeto by’iki cyorezo asabwa kujya kwa muganga kandi ko azavurwa ku buntu.

Mu gihe hari agace gaketswemo iki cyorezo, buri wese ugatuyemo byemejwe ko azajya apimwa.

Umwe mu banyamakuru bo mu Burundi aherutse kubwira IGIHE, ko Coronavirus ifatwa “nk’ibintu bya politiki” ku buryo buri wese atinya no kuyivugaho.

Ati “Ikintu cya Coronavirs usibye Minisitiri w’Ubuzima nta wundi muntu wayivugaho, abanyamakuru bose barabyirinze. Nta nubwo tumenya abarwaye, twe icyo kintu ntikivugwa, umuganga niwe ushobora kukubwira uko bimeze, hari n’abapfa mu bitaro ariko bikavugwa ko ari izindi ndwara.”

Mu baturage b’u Burundi, usibye abize, kandi nabo babaye hanze y’igihugu, nibo usanga bafite ubwoba bwa Coronavirus, abandi nta na kimwe ibabwiye byagera mu byaro ho bikaba kure kubi.

Ati “Hari abo ushobora kuganira nabo bakakubwira ngo nibyo mfite ubwoba ariko ahenshi nta bwoba, ubwoba buri muri bake, abantu bize gusa. Mu muhanda usanga abantu bagenda nk’ibisanzwe, abacuruza muri za pharmacie nibo bambara za mask. Gusa ikintu gihari ni ugukaraba intoki, ahantu hose winjira ukarabye.”

Kugeza ubu, abantu 170 nibo bamaze kugaragarwaho n’icyorezo cya Coronavirus mu Burundi mu gihe umwe ariwe wapfuye. Ibipimo bimaze gufatwa ni 493.

Perezida Ndayishimiye yashimangiye ko buri muturage akwiriye kugira uruhare mu kurwanya Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .