00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Ndayishimiye yahinduye Umuvugizi wa Perezidansi

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 7 July 2022 saa 03:32
Yasuwe :

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yasimbuje Evelyne Butoyi wari Umuvugizi w’ibiro bya Perezida, ashyiraho Alain Diomède Nzeyimana wari umwungirije.

Alain Diomède Nzeyimana yari asanzwe ari Umuvugizi wungirije w’ibiro bya Perezida w’u Burundi. Yakoze kandi muri ibyo biro mu ishami ry’itumanaho guhera mu 2017.

Butoyi wasimbujwe ntabwo yari amaze igihe kinini kuri uwo mwanya kuko yawugiyeho mu Ukwakira 2021 asimbuye Willy Nyamitwe wagizwe Ambasaderi w’u Burundi muri Ethiopia.

Ntabwo hatangajwe impamvu Butoyi yasimbujwe kuri uwo mwanya.

Alain Diomède Nzeyimana yari asanzwe ari Umuvugizi wungirije w’ibiro bya Perezida w’u Burundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .