Burundi: Perezida Ndayishimiye agiye kumara iminsi itanu muri Guinée Equatoriale

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Ugushyingo 2020 saa 10:39
Yasuwe :
0 0

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yatangaje ko agiye kugirira uruzinduko rw’iminsi itanu muri Guinée Equatoriale, rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Ni uruzinduko rwa kabiri agiye kugirira mu mahanga, kuko urwa mbere yarugiriye muri Tanzania ubwo yahuriraga na Perezida John Pombe Magufuli i Kigoma, ku wa 19 Nzeri. Ni bwo bwa mbere yari asohotse mu gihugu kuva yarahirira kuyobora u Burundi muri Kamena 2020.

Mu itangazo ibiro bye byashyize ahagaragara, byatangaje ko Perezida Ndayishimiye n’umugore we bategerejwe i Malabo kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2020.

Rikomeza riti "Uru ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itanu ruzaba amahirwe ku bakuru b’ibihugu, yo kunoza umubano usanzwe uhagaze neza hagati ya Repubulika y’u Burundi na Repubulika ya Guinée Equatoriale.”

Ndayishimiye akoze ibitandukanye n’iby’uwamubanjirije Pierre Nkurunziza uheruka kwitaba Imana, aho nyuma ya kudeta yapfubye mu 2015, kure yagiye hari muri Uganda.

Perezida Ndayishimiye yatangiye uruzinduko rw'iminsi itanu muri Guinée Equatoriale

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .