Ndikuriyo yasimbuye Évariste Ndayishimiye wahoze ayobora ishyaka, watorewe kuyobora icyo gihugu mu matora ya Perezida yabaye umwaka ushize.
Ndikuriyo w’imyaka 51 yahoze ari Perezida wa sena y’u Burundi guhera mu 2015 kugeza umwaka ushize.
Abinyujije kuri Twitter, Ndikuriyo yashimye icyizere yagiriwe n’abarwanashyaka ba CNDD-FDD, avuga ko atazigera abahemukira.
Hagati ya 2004 na 2007 yabaye Guverineri w’intara ya Makamba, nyuma aba umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko. Mu 2010 nibwo yatorewe kwinjira muri sena.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!