Burundi: Imitungo y’abashinjwe kugerageza guhirika Perezida Nkurunziza yatejwe cyamunara

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Ugushyingo 2020 saa 12:11
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Burundi yateje cyamunara imitungo y’abahoze ari abayobozi muri icyo gihugu, bakurikiranywe mu nkiko bashinjwa ko mu mwaka wa 2015, bagize uruhare mu mugambi waburijwemo wo guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza.

Mu byatejwe cyamunara kuva ku wa Gatatu tariki 11 kugeza kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Ugushyingo nk’amatariki yashyizweho na Minisiteri y’Ubutabera mu Burundi, harimo ibikoresho by’amoko yose guhera ku biryamirwa, imiguru y’inkweto, imyenda, za frigo, matela, za radiyo, televiziyo, intebe za pulasitiki, kugeza ku modoka na za moto, nk’uko Jeune Afrique yabitangaje.

Igikorwa cyo kugurisha iyi mitungo yari yarafatiriwe guhera muri Gicurasi 2019, cyahejwemo itangazamakuru ku rwego rukomeye, ndetse n’abagerageje kubikurikirana bigijweyo n’abayobozi bitwaje abasirikare.

Minisiteri y’Ubutabera yari yatangaje ko abakeneye kugura ibi bikoresho bagomba kwiyandikisha ku cyicaro cyayo bitarenze ku wa 10 Ugushyingo 2020.

Mu mitungo yagurishijwe, ba nyirayo barimo Général Herménegilde Nimenya, Marguerite Barankitse uyobora Maison Shalom, Onésime Nduwimana wahoze ari Umuvugizi w’Ishyaka CNDD-FDD na Léonidas Hatungimana wabaye Umuvugizi wa Perezida Pierre Nkurunziza.

Ikinyamakuru Iwacu cyo mu Burundi cyatangaje ko mu birego byamenyekanye, nta na hamwe ayo mazina abiri ya nyuma yari yarigeze atungutswa.

Mu bandi harimo Bernard Busokoza wabaye Visi Perezida w’u Burundi na Alexis Sinduhije wigeze kwiyamamariza kuyobora icyo gihugu.

Igurishwa ry’imitungo y’abo bantu muri rusange bagera muri 30 kandi ryanakoze ku mitungo y’abasirikare icyenda barimo abafunzwe, barimo General Godefroid Niyombare wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo na General Cyrille Ndayirukiye wabaye Minisitiri w’Ingabo.

Umugore wa Général Herménegilde Nimenya wahamijwe uruhare mu gushaka guhirika Perezida Nkurunziza mu 2015, Christine Nininahazwe, yatangaje ko leta yafatiriye imitungo yose, yaba iyimukanwa n’itimukanwa.

Umwavoka we Me Jean de Dieu Muhuzenge yavuze ko ari akarengane bagiriwe kuko hatatandukanyijwe imitungo y’umuntu ku giti cye n’imitungo y’umuryango.

Me Muhuzenge yavuze ko hari n’inzu yari yanditse mu mazina y’uyu mugore nayo yafatiriwe, bikorwa mu kibazo gatozi kireba umugabo we.

Ibikoresho byo mu ngo biri mu byagurishijwe muri cyamunara/Ifoto: Iwacu Burundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .