00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Imiryango irenga 200 imaze guhunga kubera inzara

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 18 July 2022 saa 08:58
Yasuwe :

Abaturage bo muri Komine Rugombo na Buganda mu Ntara ya Cibitoke bamaze guhunga kubera inzara batewe n’ibura ry’umusaruro w’ubuhinzi biturutse ku kuvusha izuba ryinshi ryatumye ibihingwa byangirika.

Nibura imiryango 210 imaze guhunga ishakisha uko yakwigobotora ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa cyugarije abatari bake.

Nk’uko tubikesha Ijwi rya Amerika, bamwe bagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe abandi bahisemo guhungira mu makomine ahana imbibi n’aho bari batuye.

Umuyobozi w’Intara ya Cibitoke, Bizoza Careme yavuze ko uyu mwaka bahuye n’izuba ryinshi byatumye ibihe byose by’ihinga bigenda nabi ari na cyo cyatumye umusaruro ubura.

Yasabye abayobozi b’ibanze gusesengura imiterere y’ibibazo abaturage bafite kugira ngo harebwe uko bafashwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .