Umurambo w’uwapfuye witwa Jean Claude, na we wabarizwaga muri iri huriro rizwi nk’Imbonerakure, wabonetse mu gace ka Gitsinda gaherereye muri Komini Songa muri iyi ntara, tariki ya 24 Kanama 2024.
Abawubonye basobanuye ko babonye bimwe mu bice by’umubiri w’uyu muturage byakaswe kandi afite ibikomere byinshi, bigaragara ko ashobora kuba yarishwe.
Abaturage bavuze ko Jean Claude yabanje gushimutwa n’Imbonerakure ubwo yari yagiye kubikuza amafaranga menshi mu isantere ya Kiryama, kugira ngo ayabahe kuko bamukekagaho gusambana n’umukozi wo mu rugo.
Polisi ya Songa yasobanuye ko yabanje gufata umwe muri izi Mbonerakure wari ufite indangamuntu ya Jean Claude, abandi bafatwa nyuma y’ibazwa.
Urubuga SOS Burundi kuri uyu wa 29 Kanama 2024 rwasobanuye ko hari hagikorwa iperereza ku rupfu rwa Jean Claude, mu gihe abafashwe bagifunzwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!