Burundi: Igitero cy’umutwe witwaje intwaro cyahitanye abantu batandatu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Nzeri 2020 saa 10:18
Yasuwe :
0 0

Igitero cyagabwe n’umutwe witwaje intwaro utaramenyekana cyahitanye abantu batandatu naho batatu barakomereka, mu gihe hari amakuru ko umuntu umwe yaburiwe irengero.

Umuyobozi muri Komini Matongo mu Ntara ya Kayanza ahagabwe icyo gitero, Alice Nsabiyumva, yatangaje ko cyagabwe ku musozi wa Nyarumanga.

Nk’uko ikinyamakuru Iwacu cyabyanditse, icyo gitero cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 10 Nzeri, ahagana saa mbili z’ijoro.

Nsabiyumva yakomeje ati "Hamwe n’inzego z’umutekano, dukomeje gushaka uko twacungira umutekano uyu musozi."

Uwo musozi wegereye ishyamba rya Kibira, ari naho bikekwa ko abagizi ba nabi bagabye icyo gitero bihishe. Amakuru avuga ko atari ubwa mbere abantu bitwaje intwaro bavuye muri iryo shyamba bagahohotera abaturage.

Ku wa Gatatu nabwo ngo bishe umugabo n’umugore we.

Abatuye hafi aho ngo batashywe n’ubwoba, ubuyobozi bukaba bubasaba kugira uruhare mu kwicungira umutekano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .