00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Hashyizweho Guverinoma nshya nyuma y’umunsi Minisitiri w’Intebe asimbujwe

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 8 September 2022 saa 11:26
Yasuwe :

Nyuma y’umunsi umwe Perezida Evariste Ndayishimiye ashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya, Gervais Ndirakobuca, yashyizeho Guverinoma nshya igizwe n’abaminisitiri 15.

Ndirakobuca yemejwe kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Nzeri, asimbuye Alain Guillaume Bunyoni washinjwe gushaka guhirika ubutegetsi.

Guverinoma nshya mu Burundi igizwe n’abaminisitiri 15 barimo batanu bashya.

Abaminisitiri bashya barimo Martin Niteretse wagizwe Minisitiri w’Umutekano ari nayo Ndirakobuca yari ayoboye, Audace Niyonzima, wagizwe Minisitiri w’imari, Sanctus Niragira yagizwe Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dieudonné Dukundane agirwa Minisitiri w’ibikorwaremezo naho 
Déo Rusengwamihigo aba Minisitiri w’abakozi ba leta.

Albert Shingiro yagumye muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Alain Tribert Mutabazi aba Minisitiri w’ingabo naho Domine Banyankimbona aba Minisitiri w’ubutabera.

Guverinoma nshya ishyizweho nyuma y’umwuka mubi hagati ya Perezida Ndayishimiye na Bunyoni wari Minisitiri w’Intebe. Bivugwa ko Bunyoni n’abamushyigikiye batishimiye gahunda ya Ndayishimiye yo guhangana na ruswa mu bayobozi mu gihe we agaragaza ko hari abantu bari bariremereje bagasumba igihugu.

Binavugwa ko hari abaminisitiri bamwe Ndayishimiye yabaga ashaka gukura muri Guverinoma, Bunyoni akabyanga.

Perezida Ndayishimiye yakoze impinduka muri guverinoma nyuma yo guhindura Minisitiri w'Intebe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .