Burundi: Guverinoma mu nzira zo kubyutsa Air Burundi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Kamena 2020 saa 03:43
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Burundi iri mu rugendo rwo kubyutsa ikigo cy’indege Air Burundi, yahoze ikorera ingendo muri aka karere ariko ikaza guhagarara mu mwaka wa 2009.

Mu nama y’abaminisitiri yabaye ku wa 27 Gicurasi harebewe hamwe uburyo Air Burundi yabyutswa, ndetse hakongererwa imbaraga ikigo gishinzwe ibibuga by’indege, SOBUGEA (Société Burundaise de Gestion Aéroportuaire).

Guverinoma y’u Burundi yiyemeje gushakisha amafaranga yatuma ibikorwa bya Air Burundi byongera gukora. Icyo gihe hemejwe ko Air Burundi na SOBUGEA byahuzwa kuko hari imirimo imwe n’imwe bifite ijya gusa, ndetse hagashakishwa amafaranga yatuma ubwikorezi bw’indege busubukurwa mu Burundi.

Inama y’abaminisitiri yahise isaba Minisiteri ishinzwe ubwikorezi gushaka ikigo cy’indege gifite imbaraga n’ubunararibonye cyaba umufatanyabikorwa wa Air Burundi, cyagira uruhare mu bijyanye n’imari shingiro yayo no mu miyoborere.

Imyanzuro ikomeza iti “Umunsi uwo mufatanyabikorwa yamaze gutoranywa, Guverinoma izaba ifite nibura 51% by’imigabane yose y’ikigo kandi umufatanyabikorwa ntagomba kurenza 49% by’imigabane.”

Air Burundi yahoze ari ikigo cy’indege cya Leta, igakorera ingendo mu bihugu birimo u Rwanda, Tanzania na Uganda, ikagira icyicaro ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bujumbura.

Icyo kigo cyashinzwe muri Mata 1971, ibikorwa bitangira mu 1975. Cyatangiye cyitwa Société de Transports Aériens du Burundi, gifata izina Air Burundi muri Kamena 1975. Gusa bitewe n’ibibazo by’intambara n’umutekano muke mu Burundi, byatumye iki kigo cy’indege gihagarara.

Cyagendaga gisubukura ingendo nke zikongera guhagarikwa, ariko kubera ibura ry’amikoro yatuma gikora bihamye, muri Nzeri 2009 cyahagaritse ibikorwa.

Nubwo hariho ibiganiro byo kwagura iki kigo, hanaganirwa ku buryo kizabonamo indege kizakoresha kuko izo cyagiraga zitari zikijyanye n’igihe.

Ni igikorwa kirimo guteganywa mu gihe muri iyi minsi urwego rw’indege rwahungabanyijwe cyane n’icyorezo cya Coronavirus cyatumye ibihugu bifunga imipaka, ku buryo n’ibigo bisanzwe bikomeye ku isoko byaparitse indege, abakozi benshi basezererwa mu mirimo mu gihe ibigo bikireba aho ibintu bigana.

Iki kigo ariko ntikizoroherwa n’ibindi bimaze kubaka izina muri aka karere birimo Ethiopian Airlines, Kenya Airways na RwandAir. Hari na Uganda Airlines irimo kubyutswa.

Mu myaka iri imbere Air Burundi ishobora gukora ingendo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .