Burundi: Batatu bakatiwe gufungwa imyaka 30 bazira gutera amabuye imodoka ya Perezida

Yanditswe na Mutangana Gaspard
Kuya 11 Kanama 2020 saa 12:45
Yasuwe :
0 0

Urukiko rwo mu majyaruguru y’u Burundi rwakatiye abagabo babiri n’umugore umwe igifungo cy’imyaka 30, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugerageza guhitana umukuru w’igihugu Ndayishimiye Evariste,ubwo bateraga amabuye imodoka ye.

Aba baturage bakoreraga Sitasiyo ya lisansi izwi nka ‘Engen’ bateye amabuye imodoka ya Perezida Ndayishimiye ubwo yari mu nzira ava mu rugendo rw’akazi yari yagiriye mu ntara ya Kayanza ku wa 5 Kanama.

BBC ivuga ko aba bagabo babiri n’umugore umwe bari basabiwe n’umushinjacyaha gufungwa imyaka iri hagati y’itatu n’irindwi ku cyaha cyo guhungabanya umutekano, ariko urukiko ruza kwanzura ko rubakurikiranaho icyaha kugerageza kwica umukuru w’igihugu, ari nacyo rwahereyeho rubakatira imyaka 30.

Perezida Ndayishimiye watewe amabuye n’aba baturage yarahariye kuyobora u Burundi ku wa 18 Kamena 2020 asimbuye Pierre Nkurunziza.

Imodoka ya Perezida Ndayishimiye yatewe amabuye ubwo yari mu nzira ava mu rugendo rw’akazi yari yagiriye mu ntara ya Kayanza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .