Uwo mugore witwa Eugénie Ntakirutimana yiciwe mu cyumba cya hoteli yari acumbitsemo mu Ukuboza umwaka ushize.
Abamwishe ngo bari bagambiriye kumwambura amafaranga nk’uko polisi yabitangaje.
Uko ari batandatu ngo bateguriye hamwe umugambi wo kwica uyu mugore nk’uko Ijwi rya Amerika ryabitangaje.
Iyi nkuru ivuga ko binjiye mu cyumba yararagamo muri hoteli babanza kumuboha babona kumuniga kugeza apfuye.
Umuvugizi wa Minisiteri y’umutekano, Pierre Nkulikiye, yabwiye itangazamakuru ko iperereza ryakozwe ari ryo ryatumye abakoze icyo cyaha bafatwa. Ngo ryakozwe ku kandi gatsiko k’abantu basanzwe biba bakoresheje amayeri cyangwa babanje gishimuta abantu. Abo barimo abahoze mu gisirikare cyangwa igipolisi baba barasezerewe muri iyo mirimo.
Mu bantu batandatu bafashwe mbere byagaragaye ko bane nta cyaha bafite.Bamwibye amayero arenga 1500.
Ntakirutimana Eugenie ngo yishwe yagiye i Burundi gusura imiryango no gukurikirana ibijyanye n’amafaranga ya pansiyo dore ko yigeze kuba umwarimu muri kaminuza y’iki gihugu. Asanzwe aba mu Bubiligi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!