Burundi: Amazi y’Ikiyaga cya Tanganyika yakuye abaturage mu byabo

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 20 Mata 2021 saa 08:50
Yasuwe :
0 0

Amazi y’Ikiyaga cya Tanganyika yakirenze ateza imyuzure mu duce twa Kibega, Kajaga no ku Cyambu cya Bujumbura mu Burundi, bituma Leta isaba abahatuye kuhimuka.

Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru mu Burundi (RTNB) rwatangaje ko abo baturage basabwe kuhava kuko amazi yari akomeje kugenda yiyongera muri utwo duce.

Rubinyujije kuri Twitter rwanditse ruti “Nyuma y’amazi y’Ikiyaga cya Tanganyika akomeje kuzamuka, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Ibiza n’Imitere y’uduce yasabye abatuye mu duce twa Kibega, Kajaga n’Icyambu cya Bujumbura kuhava kuko ubutumburuke bwaho buri hasi y’ubw’ikiyaga bityo ubuzima bwabo bukaba buri mu kaga.”

Amakuru avuga ko Saa Tanu z’amanywa ku wa Mbere w’iki Cyumweru amazi yari yageze muri metero 776,45; mu gihe yari bugere muri metero 777 icyo Cyambu kikabaho umwuzure.

Amashusho ari gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga arerekana abatuye muri utwo duce batwimukamo, ndetse imihanda, ibipangu n’inzu bigaragara ko amazi akomeje kugenda abirengera.

Amazi y’Ikiyaga cya Tanganyika yatangiye kurenga inkombe ajya mu mihanda ku wa 7 Mata 2021. Ava mu Kiyaga afite ingufu nyinshi ku buryo asenya bimwe mu bikorwa ahura nabyo.

Abaturiye Ikiyaga cya Tanganyika basabwe kwimuka kubera imyuzure iriguterwa n'amazi ari kugiturukamo/ Ifoto: Anglican Ink
Icyambu cya Bujumbura kiri hafi kubaho umwuzure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .