Burundi: Amashyaka umunani yiyemeje gushyigikira umukandida wa CNDD-FDD mu matora ya Perezida

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 2 Mata 2020 saa 10:36
Yasuwe :
0 0

Imitwe ya politiki itavuga rumwe na leta yishyize hamwe mu mu matora y’uyu mwaka mu cyiswe ‘COPA 2020’, yatangaje ko azashyigikira umukandida w’ishyaka CNDD-FDD, riri ku butegetsi mu Burundi, Gen Maj Evariste Ndayishimiye.

Iri huriro ryabitangaje kuri uyu wa Gatatu i Bujumbura, mu kiganiro n’itangazamakuru cyayobowe na Jean de Dieu Mutabazi uyoboye COPA 2020.

Kuwa 17 Mutarama, nibwo iri huriro ryashyizweho rigizwe n’imitwe ya politiki umunani ari yo; RADEBU, PIEBU, KAZE-FDD, PMP, FROLINA, PL, PRP na MSP.

Abakandida barindwi bamaze kwemeza ko bazahatana mu matora ya Perezida w’u Burundi, kuwa 20 Gicurasi 2020, ni Gen Maj Evariste Ndayishimiye w’ishyaka CNDD-FDD, Agathon Rwasa wa CNL, Léonce Ngendakumana wa SAHWANYA-FRODEBU, Gaston Sindimwo wa UPRONA, Domitien Ndayizeye w’ihuriro Kira Burundi n’abandi babiri bigenga ari bo; Francis Rohero na Dieudonné Nahimana.

Ihuriro COPA 2020 rivuga ko ryafashe icyemezo cyo gushyigikira Gen Maj Ndayishimiye, nyuma yo kugereranya abakandida barindwi baziyamamaza bigendanye n’ibyo Itegeko Nshinga riteganya kuri Perezida wa Repubulika.

Iri huriro rivuga ko ryarebye ku byo itegeko nshinga ritegeka cyane cyane ku bwigenge bw’igihugu ndetse n’ubusugire bwacyo, bagahitamo Gen Maj Ndayishimiye, kuko afite imyumvire yo hejuru mu bijyanye n’inyungu z’igihugu ndetse akaba yumva neza umutekano wacyo.

Icyakora mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ndetse n’abayobozi b’uturere yo kuwa 20 Gicurasi, imitwe ya politiki yo mu ihuriro COPA 2020, izahatana ku giti cyayo.

Gen Maj Ndayishimiye Evariste uzahagararira ishyaka CNDD-FDD mu matora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .