Burundi: Agathon Rwasa yanenze uburyo amatora yagenze

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 23 Gicurasi 2020 saa 07:36
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi, CNL, Agathon Rwasa, yavuze ko amatora yabaye ku wa 20 Gicurasi atagenze neza, ndetse abarwanashyaka be bakomeje guhohoterwa.

Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Iwacu kuri uyu wa Gatanu, Rwasa yavuze ko amatora yabaye mu Burundi atabaye mu nzira yakwita iza demokarasi.

Yakomeje ati “Ni amatora yabayemo amakosa menshi n’ibindi bikabije.”

Yavuze ko abarwanashyaka benshi ba CNL mu bice bitandukanye bakubiswe, abandi batabwa muri yombi.

Yakomeje ati "No mu gihe cyo kubarura amajwi, abahagarariye imitwe ya politiki by’umwihariko CNL, barirukanwe. Hari n’ikintu twabonye: Hari n’abantu basabwe gutora ku nyandiko ziriho ubusa ngo nyuma zize kuzuzwa rwihishwa."

Mu gihe amajwi ataratangazwa, ibinyamakuru bya leta byakomeje kuvuga ko CNDD-FDD ariyo ikomeje kuza imbere. Ni ibintu Rwasa yamagana, ndetse amakuru babonye atandukanye n’arimo gutangazwa n’ibinyamakuru.

Yahise atanga ingero ati "Nko muri Komini Bukeye mu Ntara ya Muramvya hari abantu 31,483 bagombaga gutora. Uzatungurwa kuko nuteranya utazabona uwo mubare mu matora atatu yakozwe. Umubare w’abatoye n’imfabusa uzarengaho 4000 ku bagombaga gutora muri iyi komine.”

“Ibyavuye mu matora biratangaje. Ntabwo ari muri iyo komini gusa. No muri komini Giteranyi mu Ntara ya Muyinga, bibarwa ko hari abantu 65,000 batoye. Ibarura rigaragaza amajwi ibihumbi 100! Icyo kinyuranyo cy’amajwi ibihumbi 35 gituruka he? Ibyo byose bibereka ko aya matora ari akumiro."

Yavuze ko bafite ibimenyetso simusiga, ndetse “n’abafite ubumuga bwo kubona babyirebera.” Yavuze ko komisiyo y’amatora yanze gutangaza lisiti z’itora, ndetse ngo hari amakarita menshi y’itora yari mu maboko y’abayobozi.

Abageragezaga kubivuga ngo batabwaga muri yombi.

Yavuze ko ubwo yumvaga radio, hari aho bavuze ko muri Buyengero mu Ntara ya Rumonge, mu matora ya Perezida CNDD FDD ariyo iri imbere n’amajwi 13.520 naho CNL ikaza ku mwanya wa kabiri n’amajwi 13.766!

Rwasa ati "Aho turabarusha amajwi, ariko igitangaje ni uko aribo baje imbere. Hari igihu cyinshi ku makuru arimo gutangazwa."

Yavuze ko hejuru y’ibyo barimo kubona byose, inzira zateganyijwe ari ukuregera Urukiko rurengera Itegeko Nshinga.

Ati "Ariko nanone ntabwo waregera Urukiko rurengera Itegeko Nshinga kandi komisiyo y’amatora itaratangaza ibyavuye mu matora. Kugeza igihe bizemezwa na komisiyo y’amatora, ibirimo gutangazwa byose ni iby’abanyamakuru. Dutegereje ko ibikora ku mugaragaro tukabona kuregera Urukiko rurengera Itegeko Nshinga."

Yabajijwe niba adafite impungenge z’umutekano we muri ibi bihe, asubiza ko ahubwo afite iz’umutekano w’Abarundi bose.

Yavuze ko ishyaka riri ku butegetsi ubwaryo rikwiye kwisuzuma, kuko imyaka 15 ishize yanabaye iyo gukorera iyicarubozo abaturage mu bitekerezo no ku mubiri.

Yakomeje ati "Iyi myaka 15 y’ibibi byose bishoboka ku Barundi ikwiye kwiyongeraho indi ? Ntibyaba bigeze ngo uhe ubwisanzure abaturage kugira ngo igihugu cyacu kibashe kujya mu rugendo rw’iterambere ?"

Yakomeje ati “Icyo ni uko CNL yatsinze.”

Ibihugu bitandukanye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bubiligi byashimye uburyo amatora yagenze mu ituze, bisaba impande zose kwirinda amakimbirane ashobora kuyashingiraho.

Mu itangazo yasohoye ku wa Kane umunsi umwe inyuma y’aya matora, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi, Philippe Goffin, yavuze ko ayo matora ari intambwe ikomeye mu kwimakaza imiyoborere ibereye u Burundi.

Mike Pompeo ushinzwe Ububanyi n’amahanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasabye Abarundi kwirinda gushotorana, ndetse ko igihugu cye kirimo gukurikiranira hafi ibibera muri icyo gihugu.

Komisiyo y’amatora ivuga ko ibyayavuyemo bizatangazwa ku wa 25 cyangwa ku wa 26 Gicurasi 2020, nk’uko indangaminsi y’amatora ibigaragaza.

Agathon Rwasa yanenze uburyo amatora yagenze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .