00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Abantu 38 bishwe n’inkongi yafashe Gereza ya Gitega

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Ukuboza 2021 saa 11:02
Yasuwe :

Inkongi yadutse muri Gereza ya Gitega mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, biravugwa ko yishe imfungwa nyinshi izindi zigakomereka.

Amakuru dukesha Iwacu, ikinyamakuru cyo mu Burundi, aravuga ko ibice byose byagezwemo n’umuriro uretse ikigenewe abagore. Abantu 38 nibo bimaze kumenyekana ko bapfuye barimo 12 bishwe no kubura umwuka. Abandi 69 bakomeretse cyane.

Abatangabuhamya bari ahabereye iyo nkongi, bavuze ko abakorerabushake ba Croix Rouge babashije kwinjira muri Gereza bagiye gukora ubutabazi basohotesemo babuze ayo bacira n’ayo bamira.

Abakomeretse bari bataravanwamo ngo bajyanwe kwa muganga ahubwo abaforomo n’abaganga bahamagawe ngo bafashe abo bishoboka bose nyamara ngo hari abahitaga basohoka bigaragara ko ibyabaye byabarenze.

Imihanda yerekeza kuri Gereza ya Gitega yari icunzwe n’abashinzwe umutekano barimo abapolisi n’abasirikare.

Iyi Gereza ngo yaba yari icumbikiye abatari munsi ya 1000. Ubuhamya bw’abinjiyemo buvuga ko hapfuye benshi abandi bagakomereka.

Iyi Gereza yari iherutse gushya muri Kanama ariko inkongi ihita ihagarikwa byihuse.

Abantu 38 ni bo bamaze kumenyekana ko bahiriye muri Gereza ya Gitega

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .