00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Abagera kuri 400 birakekwa ko ari bo bishwe n’inkongi muri gereza ya Gitega

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 January 2022 saa 08:13
Yasuwe :

Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch, watangaje ko umubare w’imfungwa zishwe n’inkongi yabaye muri Gereza ya Gitega uri hagati ya 200 na 400, bitandukanye n’uwo inzego z’ubutegetsi zatangaje.

Imibare yatangajwe n’u Burundi ivuga ko abantu 46 ari bo bazize iyo nkongi yafashe ibice byinshi bya Gereza ya Gitega tariki 7 Ukuboza 2021.

Raporo ya HRW ivuga ko kugeza ubu abategetsi bananiwe gukora iperereza ritabogamye no kureba uko uwo muriro watangiye, uko bananiwe gufungurira imfungwa ngo zidashya, kubara no gutangaza imyirondoro y’abapfuye n’abakomeretse nk’uko inkuru dukesha BBC ibivuga.

Mu mpera z’ukwezi gushize, Perezida Evariste Ndayishimiye yatangaje ko raporo ya leta yerekeye iyi nkongi iri gutegurwa, asaba ubucamanza kwihutisha ibigomba gukorwa kuri iki kibazo.

HRW ivuga ko yavuganye na bamwe mu mfungwa zo muri Gereza ya Gitega, abo mu miryango yabo n’abanyamategeko hakaba hari abavuze ko imibare yatanzwe na leta ari ibinyoma ahubwo ko hapfuye abari hagati ya 200 na 400.

Ibi byateye bamwe mu babuze ababo kunenga ko bashyinguwe mu myobo rusange, batabanje kumenya imyirondoro yabo.

Ikindi cyibazwaho ni uburyo abapfuye bahise bashyingurwa huti huti mu mva rusange hatitawe ku kumenya imyirondoro yabo, ibyo abo mu miryango yabo batigeze bishimira.

Umuyobozi wa HRW, ishami rya Afurika yo Hagati, Lewis Mudge, yatangaje ko nyuma y’ukwezi iyi mpanuka ibaye, leta yakagombye kuba yaragaragaje ukuri ku byabaye kandi igaha agaciro imiryango yabo.

Yagize ati “Kubura amakuru ku mubare nyawo w’abapfuye n’amazina yabo byongera agahinda n’umubabaro ku babuze ababo.”

Uyu muryango usaba ko ababuze ababo bahabwa ubufasha mu nzira z’amategeko kandi leta yahamwa n’ibyabaye bagahabwa indishyi.

Gereza ya Gitega yafashwe n'inkongi mu Ukuboza 2021

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .