Barbara Manzi ukomoka mu Butaliyani ni Umudipolomate ubimazemo, wakoze mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Burkina Faso ntabwo yigeze asobanurira abanyamakuru impamvu y’uko kwirukanwa k’uyu mugore, gusa yavuze ko adakwiriye kuguma ku butaka bw’igihugu.
Burkina Faso ni kimwe mu bihugu bikennye ku Isi kandi kimaze igihe kirimo amakimbirane n’imvururu zatewe n’imitwe y’iterabwoba irimo ISIS na Al Qaeda imaze kwica ibihumbi by’abaturage abandi bava mu byabo.
Umwaka ushize nibwo Manzi yari yahawe inshingano zo kuba umuhuzabikorwa wa gahunda za Loni muri Burkina Faso.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!