Mu 2022 muri Burkina Faso habayeho ihirikwa ry’ubutegetsi ryayobowe na Captain Ibrahim Traore, uyu musirikare ashinja Côte d’Ivoire gucumbikira abatavuga rumwe na we ari na bo bikekwa ko bakomeje gucura imigambi yo guhungabanya umutekano w’igihugu.
Minisitiri w’Umutekano muri Burkina Faso, Mahamadou Sana, yavuze ko “Inzego z’iperereza zavumbuye umugambi wo gutera igihugu cyacu, hagamijwe guteza imvururu.”
Mu itangazo yanyujije kuri Televiziyo y’Igihugu yavuze ko “abari inyuma y’uwo mugambi ari abahawe ubuhungiro muri Côte d’Ivoire” ndetse agaruka ku bahoze ari abayobozi mu ngabo za Burkina Faso barimo Maj Joanny Compaore na Lt Abdramane Barry.
Mu cyumweru gishize hafunzwe abasirikare batandukanye barimo n’abayobozi mu ngabo z’iki gihugu, bashinjwa guhungabanya umutekano no gushaka guteza akajagari mu buyobozi.
Kuva mu 2015 Burkina Faso yakunze kuzahazwa cyane n’ubugizi bwa nabi bigizwemo uruhare n’imitwe y’iterabwoba ikorana bya hafi n’iya Islamic State cyangwa Al-Qaeda.
Mu mwaka ushize Captain Ibrahim Traore yavuze ko muri Côte d’Ivoire ari ho ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano wa Burkina Faso byose bitegurirwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!