Uyu mugabo yigeze kuba Umwanditsi Mukuru wa Televiziyo y’Igihugu, akaba asanzwe azwiho kuba ari inshuti magara ya Perezida Traore, ndetse n’umwe mu bakunze kuvugira ubutegetsi bwe cyane, dore ko yabugiyeho akiri muto kandi igihugu gihanganye n’ibitero bikomeye, benshi bagatangira kumwibazaho.
Perezida Traore yakuyeho Apollinaire Joachim Kyelem de Tambela wahoze ari Minisitiri w’Intebe ubwo yafataga ubutegetsi, hari muri Nzeri 2022.
Amakuru avuga ko izi mpinduka zitunguranye zishobora kuba zifitanye isano n’umwuka mubi wari umaze iminsi ugaragara mu gihugu, cyane cyane nyuma y’urupfu rw’abarenga 200 bicwe n’imitwe y’iterabwoba, bikaba ikimenyetso simusiga cy’intege nke za Perezida Traore waje ku butegetsi afite intego yo guhangana n’ibi bikorwa.
Bivugwa ko benshi mu baturage batangiye kwijundika uyu mugabo bamushinja kutagira icyo akora mu guhindura ibintu mu gihugu, ibi bikiyongeraho ubukene ndetse no kuba Leta idafasha abarenga miliyoni ebyiri bakuwe mu byabo n’intambara.
Mu gihe rero umwuka utangiye kuba mubi mu gihugu, Perezida Traore ari gutangira gukorana n’abantu yizera cyane, dore ko amakuru avuga ko uyu mugabo amaze no gusimbuka urupfu inshuro nyinshi, ibirushaho gutuma ibintu bigana ahabi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!