00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burkina Faso: Perezida Kaboré yatawe muri yombi, ashobora guhirikwa ku butegetsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 January 2022 saa 11:32
Yasuwe :

Perezida wa Burkina Faso, Roch Marc Christian Kaboré yatawe muri yombi n’abasirikare bigometse ndetse hari impungenge z’uko ashobora guhirikwa ku butegetsi.

Amakuru dukesha France24, avuga ko Perezida Kaboré yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere. Ni nyuma y’uko mu rugo rwe ruherereye mu Murwa Mukuru, Ouagadougou mu ijoro ryo ku Cyumweru hari humvikanye amasasu.

Birakekwa ko Kaboré yafunzwe n’abasirikare bari bamaze igihe barigometse ku butegetsi bwe kuko babunengaga kutabafasha bihagije ngo bagire imbaraga zo guhangana n’imitwe y’iterabwoba. Kugeza ubu nubwo nta kiratangazwa, hari impungenge ko iki gikorwa cyo guta muri yombi Perezida Kaboré gishobora gukurikirwa no kumurika ku butegetsi.

Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo abayobozi bo muri Burkina Faso bataye muri yombi abasirikare umunani bashinjwa gutegura umugambi wo guhirika ubutegetsi.

Mu basirikare batawe muri yombi, harimo Colonel Mohamed Emmanuel Zoungrana, umwe mu bazwi cyane mu ngabo kuko yigeze kuba Umugaba w’Ingabo ariko ubu bivugwa ko atacyumvikana na leta.

Coup d’état ya nyuma iheruka muri Burkina Faso yabaye mu myaka irindwi ishizwe ubwo abasirikare bahirikaga ubutegetsi bwa Blaise Compaoré bakanabwigarurira.

Perezida wa Burkina Faso, Roch Marc Christian Kaboré yatawe muri yombi n’abasirikare bigometse ku butegetsi bwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .