00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burkina Faso: Perezida Damiba yahiritswe ku butegetsi n’igisirikare

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Ukwakira 2022 saa 08:21
Yasuwe :

Igisirikare cya Burkina Faso cyatangaje ko cyahiritse ubutegetsi bwa Perezida Paul-Henri Damiba.

Mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 30 Nzeri 2022 nibwo itsinda ry’abasirikare bipfutse mu maso bagaragaye kuri televiziyo y’Igihugu bavuga ko Perezida Damiba yakuwe ku butegetsi.

Aba basirikare batangaje ko igihugu kigiye kuyoborwa na Captain Ibrahim Traore nawe wari muri iri tsinda ryagaragaye kuri televiziyo.

Capt Ibrahim Traore wari uzengurutswe n’abasirikare yavuze ko asheshe Guverinoma, itegeko nshinga ndetse ahita afunga imipaka yose ihuza iki gihugu n’ibindi.

Perezida Damiba ahiritswe ku butegetsi nyuma y’uko nawe muri Mutarama 2022 yari yakoze Coup d’état yo gukura ku butegetsi bwa Roch Marc Christian Kaboré.

Igisirikare cya Burkina Faso cyatangaje ko cyahiritse ubutegetsi bwa Perezida Paul-Henri Damiba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .