Burkina Faso na Bénin byatangiye kugerageza chloroquine mu kuvura Coronavirus

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 29 Werurwe 2020 saa 11:58
Yasuwe :
0 0

Icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus gihangayikishije abatuye Isi kuko magingo aya nta muti cyangwa urukingo byari byemezwa n’urwego na rumwe rw’ubuzima. Abashakashatsi hirya no hino bari gukora amanywa n’ijoro bashakisha icyahangara iki cyorezo kimaze amezi hafi atatu gititiza Isi.

Ibihugu bya Burkina Faso na Bénin byunze mu by’ibindi byo ku Mugabane w’i Burayi, Afurika na Amerika, byiyemeza gutangira gukora igerageza ku muti wa chloroquine usanzwe uvura Malaria.

Minisiteri y’Ubuzima muri Burkina Faso yatangaje ko igiye gutangira igerageza ry’uyu muti mu bice bibiri, aho izafatanya n’izindi nzobere zikomoka muri Bénin. Iri gerageza rizakorwa n’inzobere mu buvuzi zivanga Chloroquine n’undi muti wa Azithromycine.

Ku wa Kane, tariki ya 26 Werurwe 2020, Inama y’Abaminisitiri yarateranye muri Burkina Faso hifashishijwe ikoranabuhanga, iyobowe na Perezida Roch Marc Christian Kaboré, yemeje ko hagiye gukazwa ingamba zo gukumira no kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus imaze gufata abantu basaga 220 muri iki gihugu.

Usibye gutangira kubahiriza amabwiriza y’akato mu mijyi imwe n’imwe y’iki gihugu yagaragayemo abanduye; iyi nama yanemeje ko umuti wa Chloroquine utangira guhabwa abarwayi ba Coronavirus, hasuzumwa ubushobozi bwawo mu guhangara iyi ndwara.

Kuva ku wa Gatanu, tariki ya 27 Werurwe 2020, abaturage bo mu Mijyi ya Ouagadougou, Bobo-Dioulasso, Dédougou, Banfora, Manga, Boromo, Houndé na Zorgho basabwe kutongera kuva mu ngo zabo mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Muri Afurika, Burkina Faso na Bénin byiyongereye ku bindi bihugu nka Maroc na Sénégal byatangiye kugerageza ubushobozi bw’uyu muti.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gikora Ubushakashatsi mu Bumenyi n’Ikoranabuhanga muri Burkina Faso, Roger Nebié, yabwiye Jeune Afrique ko bizasaba kwihangana bagategereza umusaruro uzava mu igerageza rya mbere.

Ati "Imyiteguro y’ibanze yararangiye, igisigaye ni ukwemezwa na Komisiyo Ishinzwe Ubunyamwuga ya Minisiteri y’Ubuzima. Nyuma y’ibyo ni bwo tuzavuga ko twatangiye igerageza mu buryo bweruye.’’

Iki cyumweru kirangiye abanduye Coronavirus ku Isi barenga 708 020, abamaze gupfa ari 33 529, mu gihe abakize basaga 150 730.

Muri Afurika ibihugu biza ku isonga mu kwibasirwa n’iki cyorezo ni Afurika y’Epfo imaze kugira abanduye basaga 1 180, Misiri imaze kubarura abanduye basaga 575, Algerie imaze kugira abanduye basaga 510, Maroc ifite abanduye basaga 460, Tunisie imaze kubarura abanduye basaga 275, mu gihe Burkina Faso yo iza ku mwanya wa gatandatu n’abanduye basaga 220.

Burkina Faso na Bénin byatangiye kugerageza chloroquine mu kuvura COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .