Urunturuntu hagati ya Perezida Kaboré n’Igisirikare cye rwari rumaze iminsi, aho byavugwaga ko kimushinja kugitererana mu rugamba gikomeje guhanganamo n’imitwe y’iterabwoba yigaruriye ibice by’amajyaruguru y’icyo gihugu gikungahaye kuri zahabu.
Amakuru avuga ko uburakari bw’abasirikare n’abaturage bwarushijeho kwiyongera ubwo umubare w’abasirikare bapfira ku rugamba kimwe n’abaturage nayo yarushagaho kwiyongera, nyamara Perezida ntagire kinini abihinduraho.
Uyu mugabo kandi yavuzweho gushwana bikomeye na bamwe mu basirikare bakuru, yaba abariho ku ngoma ye ndetse n’abandi bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, bari inshuti na Perezida Blaise Compaoré.
Uwavuzwe cyane muri aba ni Colonel Mohamed Emmanuel Zoungrana, wari mu basirikare umunani bafunzwe bakekwaho kugira umugambo wo guhirika ubutegetsi.
Impamvu yatumye aba basirikare bashwana na Perezida Kaboré ntiramenyekana, gusa bikavugwa ko uyu mugabo yakomeje kwikanga aba basirikare, bamwe akabahatira kujya mu kiruhuko cy’izabukuru abandi akabambura inshingano, agahitamo kuzamura abasirikare bakiri bato yizeye.
Ubwoba bwa Perezida Kaboré n’ubundi bwari bushingiye ku kuba yaragiye ku butegetsi nyuma y’uko Igisirikare cyari kimaze gukuraho Blaise Compaoré, bityo akaba yarakomeje gutinya ubuhangange bwacyo, akifuza kukigabanyiriza ubushobozi mu bya politiki y’Igihugu cye.
Ibi ni imwe mu mpamvu yarushijeho kuzamura abasirikare bakiri bato abasimbuza abakuze, ibintu bitabashimishije kuko bavugaga ko uburyo amapeti atangwamo butanyuze mu mucyo. Mu basirikare Perezida Kaboré yazamuye harimo na Lt. Col. Paul-Henry Sandaogo Damiba, ari na we wamuhiritse ku butegetsi.
Lt. Col. Damiba yari asanzwe ari umwe mu bayobozi bo hejuru mu gisirikare kirwanira ku butaka cya Burkina Faso, akaba yari n’umwe mu basirikare bavuga rikijyana, aho yagize ijambo rikomeye kubera uruhare rwe mu guhangana n’imitwe y’iterabwoba.
Amakuru avuga ko ashobora kuba afitanye isano rya hafi na Col. Zoungrana wari ufunzwe azira gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Christian Kaboré wari uherutse gutsindira manda ya kabiri mu 2020. Col. Zoungrana n’abandi nka General Gilbert Diendéré bashinjwaga kuba bari inshuti na Blaise Compaoré wahiritswe ku butegetsi mu myaka irindwi ishize.
Ishyaka rya Perezida Kaboré ryari rimaze iminsi rivuga ko hari ibikorwa birimo gutegurwa byo guhirika uyu muyobozi, ariko rigahumuriza abaturage rivuga ko nta kibazo kidasanzwe gihari.
Lt. Col. Damiba yabaye mu mutwe urinda Umukuru w’Igihugu muri Burkina Faso, mbere yo kuwuvamo akajya ku rugamba guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba. Yaje kujya kwiga ibya gisirikare mu Bufaransa, aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubumenyi mu kurwanya ibyaha.
Yabaye umwe mu bizerwa ba Perezida Christian Kaboré ahiritse ku butegetsi, aho yamuzamuye cyane ubwo yari avuye kwiga mu Bufaransa. Ipeti ry’uyu muyobozi yarihawe mu mwaka ushize.
Amakuru avuga ko ibikorwa byo guhirika Perezida Christian Kaboré byatangiye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, aho abasirikare batangiye kuvuza urufaya rw’amasasu mu bigo bya gisirikare bitandukanye, birimo n’icyo mu Murwa Mukuru w’icyo gihugu, Ouagadougou.
Ku Cyumweru, uru rufaya rwakomeje kumvikana ariko rukaza umurego mu masaha y’ijoro ubwo rwumvikanaga mu gace gatuyemo Perezida Christian Kaboré.
Mu gitondo cya tariki ya 24 Mutarama, imodoka zirinda Perezida Christian Kaboré zagaragaye mu mihanda iri mu gace atuyemo zarashweho amasasu menshi, ndetse imwe muri zo igaragara iriho amaraso.
Amakuru avuga ko abasirikare bashigikiye Lt. Col. Damiba batwaye Perezida n’abandi bantu barimo Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko n’abaminisitiri, bakajya kubafungira muri kimwe mu bigo bya gisirikare, mu gihe andi makuru avuga ko uyu mugabo ashobora kuba yatwawe n’abasirikare biganjemo abamurindaga bari bamushyigikiye, bakajya kumuhisha ahantu hatari hamenyekana.
Icyakora Igisirikare cyavuze ko ahantu Perezida Christian Kaboré afungiye nta kibazo afite, ndetse bushimangira ko buri kugerageza kugarura ibintu ku murongo. Hagati aho amashuri yabaye afunzwe, mu gihe ambasade zirimo iy’u Bufaransa zagiriye inama abaturage babo yo kudasohoka hanze.
Abayobozi batandukanye barimo uw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Antonio Gutarres n’ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byamaganye iri hirikwa ry’ubutegetsi.
Burkina Faso ibaye igihugu cya gatatu kibayemo ihirikwa ry’ubutegetsi mu mezi 18 ashize muri Afurika y’Iburengerazuba, nyuma ya Mali na Guinea.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!