Abaturage baganiriye na Le Figaro, bavuze ko kurasana kumvikanye mu bigo bibiri bya gisirikare biherereye mu murwa mukuru, Ouagadougou, n’ibindi bibiri mu Majyaruguru.
Ibigo bya gisirikare byumvikanyemo urusaku rw’amasasu harimo icyitwa camp Sangoulé Lamizana na Camp Baba Sy byombi biherereye mu murwa mukuru.
Mu majyaruguru y’igihugu mu bigo bya gisirikare birimo icyitwa Kaya na Ouahigouya naho humvikanye kurasana.
Ntabwo haramenyekana icyateye urwo rusaku rw’amasasu ariko bibaye mu gihe hashize iminsi hari imyigaragambyo y’abaturage, bashinja ubuyobozi kunanirwa guhangana n’imitwe y’iterabwoba iteza umutekano muke guhera mu 2015.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!