Burkina Faso: Hatangijwe Kaminuza yitiriwe Thomas Sankara

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Ukwakira 2020 saa 12:52
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Burkina Faso yatangije Kaminuza yitiriwe Thomas Sankara, mu rwego rwo guha icyubahiro uwo mugabo wayoboye Burkina Faso kuva mu 1983 kugeza mu 1987.

Kuri uyu wa Kane nibwo hatangijwe iyo kaminuza iherereye mu bilometero bike uvuye mu Murwa Mukuru Ouagadougou. Ni kimwe mu bikorwa Leta yakoze mu guha agaciro Thomas Sankara, umaze imyaka 33 yishwe.

Iyo kaminuza nshya ifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri ibihumbi 27, yubatswe ku gaciro ka miliyoni 53 z’amadolari.

Minisitiri w’Intebe wa Burkina Faso, Christophe Marie Joseph Dabiré, wafunguye ku mugaragaro iyo kaminuza, yavuze ko kuyubaka ari uguha agaciro ibikorwa byiza byakozwe na Sankara.

Yagize ati “Kuyitangiza uyu munsi tariki 15 Ukwakira, ni igikorwa cy’amateka. Ni uguha icyubahiro intwari yacu yatabarutse mu myaka 33 ishize nyamara agasiga akoze ibikorwa byarenze imbibi z’igihugu.”

Dabiré yavuze ko icyifuzo cye ari uko abaziga muri iyo kaminuza bahakura indangagaciro n’umurava nk’ibyarangaga Sankara.

Thomas Sankara ufatwa nk’umubyeyi w’impinduramatwara muri Burkina Faso, yishwe tariki 15 Ukwakira 1987, ari kumwe na bagenzi be 12. Ni urupfu bivugwa ko rwagizwemo uruhare na Blaise Compaoré wari inshuti ye ya hafi, akanamusimbura ku butegetsi abifashijwemo n’u Bufaransa.

Compaoré yahiritswe ku butegetsi mu 2014 nyuma y’imyaka 27 ayoboye. Mu mwaka wa 2015, hatangijwe dosiye ku rupfu rwa Sankara.

Iperereza ryakozwe ku mubiri wa Sankara, ryagaragaje ko yicishijwe amasasu, mbere yo gushyingurwa.

Guhera mu 2016, hashyizweho impapuro zo guta muri yombi Blaise Compaoré umaze igihe ari impunzi muri Côte d’Ivoire, gusa ntiyigeze atabwa muri yombi.

Kaminuza yitiriwe Thomas Sankara yubatswe mu rwego rwo kumuha icyubahiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .