00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burkina Faso: Lt Col Damiba wahiritse Perezida Kaboré yatanze icyizere cyo gusubiza ubutegetsi abasivile

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 January 2022 saa 08:26
Yasuwe :

Lieutenant Colonel Paul-Henri Damiba uherutse guhirika ubutegetsi bwa Perezida Roch Kaboré muri Burkina Faso, yagaragaye bwa mbere atanga imbwirwaruhame kuri televiziyo, aho yatanze icyizere ko mu gihe gikwiye iki gihugu kizongera kuyoborwa hakurikijwe Itegeko Nshinga.

Amakuru dukesha BBC avuga ko ibi Lt Col Damiba yabigarutseho mu ijambo yaraye avugiye kuri televiziyo y’igihugu. Ni yo mbwirwaruhame ya mbere yari atanze kuva yafata ubutegetsi.

Yavuze ko mu gihe muri Burkina Faso hazaba hongeye kugaruka umutuzo hazashyirwaho ubuyobozi buyobora iki gihugu nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga.

Ati “Mu gihe ibintu bizaba bimeze neza, hashingiwe ku gihe ntarengwa kizatangwa n’abaturage bacu, ndabasezeranya ko igihugu kizongera kuyoborwa mu buryo busanzwe bwubahirije Itegeko Nshinga.”

Lt Col Damiba yakomeje avuga ko ubu ari bwo Burkina Faso ikeneye ubufasha bw’amahanga kurenza ikindi gihe cyose. Ati “Ndahamagarira umuryango mpuzamahanga gufasha igihugu cyacu kugira ngo gisohoke muri ibi bibazo vuba bishoboka.”

Nubwo uyu mugabo w’imyaka 41 avuga ibi, bimwe mu bihugu by’amahanga byatangiye kwamagana iki gikorwa cyo guhirika ubutegetsi yakoze.

Lt-Col Damiba, yavuze ko ikigiye gukurikiraho ari uguhura n’abayobozi batandukanye muri Burkina Faso kugira ngo bagene umurongo igihugu kigiye kuyoborwamo.

Ku wa Mbere tariki 24 Mutarama 2022, nibwo itsinda ry’abasirikare riyobowe na Lieutenant Colonel Paul-Henri Damiba ryatangaje ko ryahiritse ubutegetsi bwa Perezida Roch Kaboré. Rimushinja ko yananiwe guhangana n’imitwe y’iterabwoba.

Colonel Damiba wahiritse Perezida Kaboré yatanze icyizere cyo gusubiza ubutegetsi abasivile

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .