Burkina Faso: Blaise Compaoré agiye gukurikiranwaho uruhare mu rupfu rwa Thomas Sankara

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 13 Mata 2021 saa 06:06
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ari Perezida wa Burkina Faso, Blaise Compaoré, agiye gukurikiranwaho uruhare mu rupfu rwa Thomas Sankara yakoreye Coup d’état mu 1987, agafata ubutegetsi.

Kuri uyu wa Kabiri ni bwo ikirego cyagejejwe mu Rukiko rwa Gisirikare muri icyo gihugu, aho Compaoré areganwa n’abandi 13 barimo na Général Gilbert Diendéré ufungiye kugerageza guhirika ubutegetsi mu 2015, wakatiwe imyaka 20.

Umwe mu banyamategeko batanze icyo kirego, Me Guy Hervé Kam, yabwiye AFP ko abaregwa bashinjwa “kugaba igitero ku rwego rw’umutekano rwa Leta, ubufatanyacyaha mu bwicanyi, ndetse n’ubufatanyacyaha mu guhisha abishwe”.

Yakomeje ati “Isaha y’ubutabera yageze, ubu urubanza rushobora gutangira. Ubu ni ah’umushinjacyaha gushyiraho umunsi wo kumva impande zombi.”

Me Kam yatangaje ko bitaramenyekana umunsi nyir’izina urubanza rushobora kuzatangiriraho, ariko ahamya ko ari “vuba cyane”.

Thomas Sankara ufatwa nk’indorerwamo yo gukunda umugabane wa Afurika kubera guharanira ubwigenge bwawo, yafashe ubutegetsi mu 1983 akoze Coup d’état. Nyuma y’imyaka ine ku butegetsi nawe yabuhiritsweho na Blaise Compaoré ndetse yicanwa n’abandi bayobozi 12.

Compaoré wikuye ku butegetsi mu 2014 kubera imyigaragambyo yari itangiye kumwamagana, yahise ahungira muri Côte d’Ivoire ndetse ahabwa ubwenegihugu bituma agumayo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .