00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burkina Faso: Ambasade y’u Bufaransa yibasiwe nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Ukwakira 2022 saa 11:38
Yasuwe :

Abaturage bigaragambije bangiza ambasade y’u Bufaransa muri Burkina Faso, bashinja iki gihugu kugira uruhare mu kavuyo kari mu gihugu, nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Lieutenant-colonel Paul-Henri Sandaogo Damiba.

Abaturage bigabije ambasade y’u Bufaransa, bangiza ibirahuri by’inyuma ndetse batwika ibintu byinshi byagaragaraga hanze. Abaturage bashinja u Bufaransa ko ari bwo bwahise bucumbikira Lt Col Damiba.

Gusa Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Bufaransa, yaje gusohora itangazo agira ati "U Bufaransa nta ruhare bufite mu birimo kubera muri Burkina Faso kuva ejo hashize. Ikigo kirimo ingabo z’u Bufaransa nticyigeze cyakira Paul-Henri Sandaogo Damiba, kimwe na ambasade yacu."

Kuwa Gatanu nibwo Capitaine Ibrahim Traoré wafashe ubutegetsi muri Burkina Faso, yatangaje ko Guverinoma yasheshwe kimwe n’Itegeko nshinga, ndetse imipaka y’iki gihugu yose ifungwa kugeza hatanzwe irindi tegeko.

Yavuze ko "Lieutenant-colonel Damiba yaba yahungiye mu kigo cya gisirikare cy’Abafaransa cya Kamboinsin" mu majyaruguru y’umurwa mukuru Ouagadougou.

Ni igikorwa ngo yaba yakoze, "kugira ngo yisuganye agaruke guteza akavuyo mu nzego za gisirikare n’i’umutekano."

Itangazo Sous-lieutenant Jean-Baptiste Kabré yasomeye kuri televiziyo y’igihugu, yakomeje ati "Ibi bibaye nyuma y’uko tugaragaje ubushake bukomeye bwo kwegera abandi bafatanyabikorwa bacu biteguye kudufasha kurwanya iterabwoba."

Kugeza ubu hakomeje kuvugwa byinshi kuri iyi kudeta, hibazwa niba yaba ari ingaruka z’ihangana ry’imbaraga z’u Bufaransa n’u Burusiya muri icyo gihugu.

Ntabwo izina ry’u Burusiya ryigeze rivugwa, ariko ubutumwa bwatanzwe n’abafashe ubutegetsi busa n’ubusobanura byinshi.

Kuva ku wa Gatanu, abaturage bigaragambya bashyigikiye abahiritse ubutegetsi barimo kwifashisha amabendera y’u Burusiya, aho kuzamura aya Burkina Faso.

Icyakora, nubwo atabura kuvuga ko Lt Col Damiba ashobora kubahindukirana, Capitaine Ibrahim Traoré yaje kwisubiraho, avuga ko adatekereza ko u Bufaransa bushobora kwivanga muri ibi bibazo mu buryo bweruye.

Ati "Nzi neza ko u Bufaransa budashobora kwivanga mu buryo bweruye mu bibazo byacu. Niba dufite abandi bafatanyabikorwa bashobora kudufasha, ntimuhite mwumva u Burusiya. Abanyamerika ni abafatanyabikorwa bacu, dushobora no kugira u Burusiya nk’umufatanyabikorwa, muri make si ikibazo cy’u Bufaransa cyangwa ikibazo cy’u Burusiya na Wagner." Aha yari kuri France 24.

Umutekano ukomeje kuba muke muri iki gihugu, kimaze igihe mu nzibacyuho yari iyobowe na Paul-Henri Sandaogo Damiba kuva ku wa 31 Mutarama 2022, wagiye ku butegetsi ahiritse Perezida Roch Marc Christian Kaboré wari waratowe n’abaturage.

Ibice by'inyuma bya Ambasade y'u Bufaransa byatwitswe
Imodoka za gisirikare ziri hirya no hino mu murwa mukuru Ouagadougou

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .